Uwiragiye Christine, ni umugore ufite ubumuga bw’ingingo, abarizwa mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, ari mu kigero cy’imyaka 61, avuga ko kuba yarahawe akazi kandi afite ubumuga byatumye abasha kubaho adasabiriza.
Ibi yabitangarije umunyamakuru wa mamedecine.com ku wa 8 Mutarama 2024, ubwo yari amusanze aho akorera akazi ahemberwa ko gufuma, kudoda ndetse akanatera ibipesu ku myenda mu nzu y’ubudozi (Atelier de couture) iherereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.
Mu kiganiro bagiranye yasobanuye ko kuva yakura atigeze yumva ko azatungwa n’abandi, yagiye aharanira kwigira.
Uwiragiye avuga ko ubu afite umuryango atunze, ugizwe n’abana be 4 ndetse n’umubyeyi we ugeze mu kigero cy’imyaka 90. Asobanura inkomoko y’ubumuga afite n’uko yageze mu kazi.
Yagize ati: “Bambwiye ko nagize ubumuga nkiri umwana muto, ngo niga guhaguruka naratsikiye bimviramo ubumuga. Aho mariye gukura, ntabwo nigeze ntekereza kuba nasabiriza, nakoraga uko nshoboye nkanahinga ngifite imbaraga, nkabivanga no gucuruza utuntu nk’imbuto mu bushobozi buke nabaga mfite”.
Yakomeje ati: “Uyu mubyeyi nkorera rero, yabonye ko nzi gufuma ampa akazi hano adodera. Ubu hano mpamaze imyaka 13, abana banjye nabashije kubarihira amashuri ku buryo mfite uwarangije kaminuza, abandi na bo barangije amashuri yisumbuye.”
Mugorenejo Jeannette ni umwe mu bagore bafite ubumuga akaba yararangiwe akazi na Uwiragiye Christine, akaba avuga ko atabona uburyo yamuvuga.
Yagize ati: “Christine ni umuntu mwiza, amenya ubabaye maze agaharanira ko yamererwa neza, mbese ni muri urwo rwego nanjye yandangiye akazi aho na we akora.”
Yakampaye Beatha, na we afite ubumuga, avuga ko Christine yamurangiye akazi, ubu akaba abasha kubona amafaranga amufasha kwikemurira ibibazo.
Agira ati: “Christine ni umubyeyi wacu pe! Naje mu mujyi bakajya bamumbwira ko ari umubyeyi mwiza. Aho muboneye, wasangaga abuza abantu bafite ubumuga kugira umuco wo gusabiriza, adutoza gukora, adusabira n’akazi aho na we yakoreraga! Ubu mazeyo imyaka isaga 10”.
Uretse kuba Uwiragiye Christine ari intangarugero mu iterambere ry’ubukungu, mu kwimakaza ubudaheranwa no kuzamura abandi, ni n’umugore w’intangarugero ku murimo nk’uko Umukoresha we kayirere Constance abivuga.
Ati: “Buriya Christine ni umukozi pe! Ndabihamya. Arazinduka, ashyira ibintu kuri gahunda vuba cyane ntumurebe kuriya ngo afite ubumuga kandi akaba ageze no mu za bukuru. Ni umuhanga, ni inyangamugayo rwose. Ikindi cyiza cye, akunda bagenzi be bafite ubumuga, ku buryo iyo akazi kabaye kenshi arabahamagara bakakagabana kugira ngo na bo babone amafaranga.”
Uwiragiye Christine akomeza anega abantu bafite ubumuga bumva ko bagomba kubaho ari uko basabirije ku mihanda.
Ati: “Buriya rwose sinkunda kubona umuntu wirirwa asabiriza ngo nuko afite ubumuga, kandi nyamara ubona ko mu ntege nkeya afite hari umwuga runaka yakwiga gukora na we akajya abona amafaranga. Nta mafaranga makeya abaho, uko angana kose uyakoresha ikivamo ariko ntusabirize.”
Arongera ati: “Hano mu Mujyi wa Muhanga usanga hari abantu bafite ubumuga baba baturutse mu tundi turere bakirirwa basabiriza, cyangwa ugasanga ni nk’umubyeyi witwaje umwana ufite ubumuga, akajya yirirwa amusabisha. Rwose baradusebya, n’iyo umuganirije umugira inama hari ubwo agutuka. Ubuyobozi buzadufashe bajye baguma mu turere twabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage; Mugabo Gilbert, yatangarije umunyamakuru wa mamedecine.com ko na bo icyo kibazo bakizi.
Yagize ati: “Tugerageza gukorana n’abafite ubumuga kugira ngo badufashe kumenya abo bantu basabiriza bavuye ahandi, kuko akenshi baba baje bakurikiye umugi, nk’umujyi ushyushe urimo no kwaguka, birumvikana baba bahahurira n’abantu benshi, ariko turabikurikirana tugafatanya n’uturere baba baturutsemo tukabasubiza iwabo.”
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagaragaje ko mu byavuye mu Ibarura rusange rya 5 ry’Abaturage, abantu bafite ubumuga bangana na 391.775. Muri bo abagore ni bo benshi kuko bangana na 216.826 mu gihe abagabo ari 174.949. Ni ukuvuga ko ku ijanisha abagore bangana na 3.6% naho abagabo ni 3.1%.
Umwanditsi: Mukamusoni Fulgencie