Ubuzima

Ngizi indwara zivurwa n’Umwenya

Mukamusoni Fulgencie, June 1, 2023

Umwenya ni icyatsi cyabayeho kuva kera kikaba kigira impumuro nziza kandi kikaba kigira akamaro kanini ku buzima bw’umuntu.

Iki cyatsi kiboneka ahantu henshi ku mayira, kizwiho guhangana n’udukoko twangiza ubutaka, imyaka ndetse n’imbuto. Umwenya ukoreshwa cyane mu kuvura indwara ya diyabete, ibicurane, inkorora no kuribwa mu ngingo.

Uko wabikora:  ushobora gufata utubabi tw’umwenya ukatwoza neza, ukaduhekenya cyangwa ugacanira amazi yamara kubira ukarambikamo amababi y’umwenya, ukajya uyanywa.

Umwenya wejeje indabyo

Amababi y’umwenya akoreshwa mu guhangana n’ibibazo by’ubuhumekero. Umwenya kandi ukoreshwa mu kwirukana imibu itera malaria.

Ubushakashatsi buherutse gukorerwa mu bihugu bya Afurika y’i Burengerazuba mu mwaka wa 2016, bwerekanye uruhare rw’umwenya mu kurwanya mikorobi na virus.

https://kokopelli-semences.fr

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button