Guhindura imyenda y’imbere buri munsi ni isuku y’ibanze buri muntu aba yaratojwe kuva akiri umwana. Kuba rero hari abambara imyenda y’imbere mu gihe kiri hejuru y’umunsi umwe ni akamenyero kabi cyane.
Ubusanzwe abagabo nibo badakunze kugendera ku ihame ryo guhindura imyenda y’imbere buri munsi. Igenzura ryakozwe na The Derm Review (2022) ryagaragaje ko umugore 1 ku bagore 6 yambara umwenda w’imbere iminsi 3 nta guhindura. Ryagaragaje kandi ko hafi 33% by’abagore babajijwe bavuze ko bambara amasutiye (soutien-gorge) igihe kinini nta guhindura, bikaba ari ibintu bibi cyane. Ibi kandi ngo bikaba byarakunze kugaragara cyane mu bagore bari hagati y’imyaka 35 na 44, ku ijanisha rya 38%.
Dr Nicolas Cosgrove, umuhanga mu isuku y’uruhu avuga ko iyo wambaye umwenda w’imbere mu gihe kirenze inshuro imwe biba ari umwanda, ko ari n’akamenyero kabi. Ngo kugira ngo wirinde ikwirakwiza rya bagiteri (bactéries) ugomba kujya uhindura amakariso n’amasutiye buri munsi kandi ukirinda kubirarana mu buriri.
Src: https://www.linfo.re
Murakoze,kdi isuku y’uruhu ni ibanze