Ibindi

Niba ukorera uwo mwashakanye ibi, uramusuzugura

May 28, 2024

Umubano mwiza hagati y’abashakanye ukomezwa no gushyigikirana ndetse no kubahana ku mugabo n’umugore.

Kubaha umuntu bikubiyemo kumutega amatwi kandi ugaha agaciro ibitekerezo bye, byaba na ngombwa ukaba wamwunganira ku byo yari akubwiye. Ibyo byose kandi  bigomba guherekezwa n’ubunyangamugayo ku mpande zombi.

Mu gihe ugize icyo ubwira uwo mwashakanye akakwima amatwi, ndetse akenshi ukabona afashe telefoni atangiye kuyivugiraho, cyangwa watangira kugira icyo umubwira akagucecekesha, nta kabuza aragusuzugura.

Kubaha mugenzi wawe ntabwo bivanaho ko wavuga “oya” igihe bibaye ngombwa, ariko ukagerageza no kumusobanurira impamvu icyifuzo cyangwa igitekerezo cye mutabashije kubyemeranywaho, bityo nawe ukamubwira uko ubyumva noneho mugafatanya gushaka umwanzuro mwumvikanyeho.

Akenshi iyo umwe mu bashakanye agize ibyo yemera ari nko ku gahato, bizana umwuka mubi hagati yabo kandi bikitwa agasuzugro aba yakorewe. Iyi ni inkuru dukesha urubuga “NOTRE ACCORD”.

Iyi nkuru kandi ikomeza ivuga ko kudaha agaciro ibikorwa by’uwo mwashakanye nubwo byaba ari twa tuntu wita ko ari duto, urugero nk’imirimo yo mu rugo, kukugaragariza ko agutekereza akubaza uko wiriwe igihe mutari kumwe, kuguha amakuru y’urugo n’ibindi, ubwo uramusuzugura.

Umwanditsi Jean-Michel Hirt mu gitabo yise “L’insolence de l’amour” aravuga ngo: “Iyo abashakanye batubahana, ntawe uha amarangamutima y’undi agaciro habe no kwita ku byo akeneye.”

Zimwe mu ngaruka zo gusuzugurwa

Inkuru dukesha urubuga “Couples Familles” ivuga ko hari ingaruka zitandukanye kandi zikomeye iyo umwe mu bashakanye asuzugurwa na mugenzi we, nko guhora yumva ko adakwiye kubahwa, mbese ko atari umuntu nk’abandi.

Mukamusoni Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button