Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB), burashishikariza abantu kuzirikana akamaro k’Inkoni yera yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kuzirikana Inkoni yera muri uyu mwaka wa 2023, Umuyobozi wa RUB; Dr MUKARWEGO Betty mu ijambo rye yakanguriye abantu kuvuga Inkoni yera.
Yagize ati: “Dutake inkoni yacu, tuvuge ibyiza byayo, icyo itumariye, aho tugeze bajye bamenya ko dukeneye ubufasha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona; Dr KANIMBA Donathile yasobanure ku buryo burambuye, inkomoko y’Inkoni yera.
Yagize ati: “Inkoni yera yakoreshejwe bwa mbere nyuma y’intambara ya mbere y’isi, ubwo 1 mu basirikare batakaje ubushobozi bwo kureba yakoreshaga inkoni y’igiti cy’umukara, akabona ko iyo agenda nimugoroba imodoka zamusatiraga cyane, aratekereza ati: “iki giti ngiteye irangi ry’umweru hari igihe cyagaragara kurusha uko kigaragara uyu munsi.”
Yakomeje avuga ko uwo musirikare yabikoze koko agasanga ari igitekerezo cyiza. Akomeza avuga ko ngo iyo nkoni yakomeje gukoreshwa, abandi na bo batekereza uburyo butandukanye bwo kuyikora kugera ku nkoni ikoreshwa uyu munsi.
Dr KANIMBA Donathile yarakomeje agira ati: “Inkoni yera yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye kuba ikimenyetso mpuzamahanga cy’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona mu mwaka wa 1964, ihita inahabwa umunsi wo kuyibuka ari wo tariki ya 15 Ukwakira buri mwaka.”
Yarongeye ati: “Mu Rwanda, umunsi w’Inkoni yera watangiye kwizihizwa bwa mbere mu mwaka wa 2009. Itariki yo kuwizihiza igenda ihindagurika bitewe nuko haba hari ibindi bikorwa bitandukanye tuba dufite.”
Kuri ubu umunsi mpuzamahanga w’Inkoni yera ufite insanganyamatsiko igira iti: “Inkoni yera, ubwisanzure bwanjye.” Hamwe na RUB, icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’inkoni yera kizasozwa tariki ya 15 Ugushyingo 2023.