Ubuzima

Rubavu: Barashimira uruhare rw’ Itorero ry’Abavandimwe mu kurwanya indwara ziterwa n’umwanda

By Mujawamariya Josephine, January 24, 2024

Abaturage bo mu Murenge wa Mudende ho mu Karere ka Rubavu bavuga ko bashimira uruhare rw’ amadini mu kubakangurira kugira isuku hibandwa mu kubaka ubwiherero kuri buri rugo, kugirango babashe kwirinda indwara ziterwa n’umwanda cyane cyane inzoka zo mu nda.

 Gifenge Jonas utuye mu mudugudu wa Bunyove, Akagali ka Bihongwe, Umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, aravuga ko mbere bagiraga indwara ziterwa n’isuku nke yo kutagira ubwiherero, ariko iza ku isonga ikaba yari inzoka zo munda yitwa Asikalisi.

Ati: “Abana banjye bahoraga barwaye inzoka zo mu nda kubera ko twitumaga aho tubonye hose.  Nta misarani twagiraga, amasazi agatuma ahantu hose ari nako akwirakwiza umwanda, hanyuma bikatugiraho ingaruka zo guhora turwaye inzoka, haba abana ndetse natwe bakuru bikatudindiriza ubuzima.”

Uwamahoro marie Claire na we ni umuturage utuye mu mudugu wa Bunyove, Akagali ka Bihongwe, Umurenge wa Mudende, na we rwose yashimiye uruhare rw’amwe mu madini yabafashije kubaka ubwiherero kuko ntabwo bagiraga.

Uwamahoro Marie Claire ntakirwaza inzoka

Yagize ati: “Nkanjye ubwanjye ndashimira ubuyobozi bw’Itorero ry’ Abavandimwe ryadufashije mu buryo bushoboka hakubakwa ubwiherero, ntitwongere kugira umwanda waduteraga kurwara inzoka.  Abana bacu bagahora bazirwaye,mbese nta buzima bwiza twari dufite mbere, ariko ubu rwose sinkirwaza abana nka mbere kuko ubwiherero buhari.

Pasiteri NSANZIMANA Etienne uyobora Itorero ry’Abavandimwe arashimira abaturage ko bahinduye imyumvire mu kurwanya indwara ziterwa n’umwanda cyane cyane inzoka zo mu nda kandi ngo bikaba bigaragarira buri wese.

Pasiteri Nsanzimana Etienne uyobora itorero ry’Abavandimwe

Ati: “Biranshimisha cyane kubona imyumvire yarahindutse, aho wasangaga abantu bafite umwanda aho batuye, amasazi atuma ahantu hose kubera kwituma kugasozi. Ariko nkatwe ubuyobozi bw’ itorero ry’ Abavandimwe twagerageje uko dushoboye tubigisha ko mbere yo kumva ijambo ry’ Imana ugomba kuba ufite isuku ku mubiri n’aho utuye. Gusa nubwo bitaragerwaho 100% ariko hari intambwe yatewe.

Karegeya J. Bosco ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagali ka Bihongwe, aravuga ko  amwe mu matorero yabafashije gushishikariza abaturage kwirinda kurwara inzoka zo munda hubakwa ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

Yagize ati: “Byibuze amwe mu madini yadufashije mu guhindura imyumvire kubaturage bacu , babigisha kwirinda inzoka zo munda ziterwa n’isuku nke cyane cyane kutagira  ubwiherero, none ubu abaturage bacu basigaye bafite ubuzima bwiza, ubwiherero bwarubatswe ntabyo kurwaragurika nk’uko byahoze kera.”

Karegeya J. Bosco; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bihogwe

Hitiyaremye Nathan ni Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ amazi, isuku n’isukura no gukurikira indwara zititaweho uko bikwiye, yavuze ko Roho nzima ijya mu mubiri muzima.

Yagize ati: “Rwose ndashimira uruhare rw’amadini cyane cyane itorero ry’ Abavandimwe ryafashije abaturage kugira isuku bubaka ubwiherero, ndetse bukabakangarurira n’ akamaro ko kunywa ibinini by’ inzoka.”

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button