Umunsi wo gutangira gukora ibizamini bya Leta warashyize uragera. NYAMWIZA yari yiteguye neza bihagije ku buryo yumvaga yifitiye icyizere cy’uko impamyabumenyi azayegukana nta kabuza. Muri icyo gihe kandi yari afite n’akanyamuneza kubera ibihe byiza by’urukundo yari arimo we na MPANO.
Ku munsi wa mbere nyirizina wo gutangira gukora ibizamini, yarazindutse nk’uko bisanzwe, arabanza arasenga dore ko byari umuco kuri we, nuko atangira gusubiramo isomo bari guheraho uwo munsi. Bwamaze gucya neza, aragenda arakaraba, arisiga, arambara mbese aritunganya neza nuko afata ibikoresho yari gukenera mu gihe cy’ikizamini, afata inzira aragenda no ku ishuri.
Ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo ibizamini byari byahageze, ababishinzwe batangira kubinjiza no kubasaka ngo barebe ko nta winjiranye ibyo aza kwifashisha akopera ikizamini. Bamaze kubinjiza mu mashuri no kubicaza neza, batangira kubahereza ibizamini no kubaha amabwiriza bagombaga kubahiriza. Ibyo birangiye, bahise babaha uburenganzira bwo gutangira gukora ikizamini.
NYAMWIZA yari afite amatsiko yo kureba ibibazo bagombaga gusubiza. Yanyujijemo amaso nuko atangira kwandika ashyizeho umwete mu gihe abandi wabonaga barimo kurya amakaramu byabayobeye.
Mu kanya nk’ako guhumbya, NYAMWIZA yari ahagurutse ajya gutanga ibye kuko yari abirangije. Abari barimo kugenzura uko bikorwa muri iryo shuri baratangaye, bamubaza niba abirangije, na we ntiyazuyaza ahita abasubiza ko byose yabirangije. Bakiriye impapuro ze bazibika ahabugenewe, maze baramubwira arisohokera.
Akigera hanze wabonaga ko abamubonye bose bamuhata ibibazo bamubaza niba asohotse arangije gukora. Yahise yisubirira ku icumbi aho babaga, nuko atangira gutegura n’ikindi kizamini cyari gukurikiraho. Yari yishimye cyane kandi afite umuhate, kubera ko we yabonaga ibizamini babahaye byoroshye cyane.
Ibizamini bya Leta byaje kurangira. MPANO yagombaga kujya ku ishuri i Save gutwara NYAMWIZA n’ibye byose kubera ko yari yashoje amashuri yisumbuye. Yari afite icyizere ko atazasubirayo rwose kubera ko yumvaga byanze bikunze azabona impamyabumenyi.
Uwo munsi utagira uko usa rero, bombi bari bishimiye kuza kongera kubonana dore ko hari haciyemo igihe. NYAMWIZA yibazaga ukuntu ari bube yifashe imbere y’umukunzi we, MPANO na we kandi byari uko.
Ku munsi nyirizina bari bashojeho ibizamini bya Leta, abanyeshuri bose bari barateguye ibirori byo gusezeranaho. Bari batetse, bagura n’ibyo kunywa nuko bikoraho buri wese yambara neza bajya mu birori. Barariye, baranywa, barabyina karahava. Kubera ko bose bakundaga NYAMWIZA dore ko yari n’umuyobozi wabo, bari bamugeneye impano zitandukanye.
Yabasabye ko yaza kugenda ibirori bitarangiye kubera ko yari afite gahunda ituma ari bugende mbere. Bubahirije ubusabe bwe, nuko ibirori bigeze hagati bamuha ijambo. Yatangiye abashimira uburyo babanye neza, uko bagiye bamufasha mu tubazo yagiye ahura natwo, mbese yabaye nk’ubasubiriramo muri make ubuzima bw’ishuri babanyemo kugeza icyo gihe. Yashoje ijambo rye abasezeraho, nuko bamwe bananirwa kwihangana bararira maze na we ararira. Bamuhaye impano bamugeneye, nuko bamuha uburenganzira aragenda.
Yahise ajya aho babaga mu macumbi y’ishuri nuko ashyira ibintu bye byose ku murongo, arabika byose, arangije ajya gutegereza ko MPANO aza kumutwara. Ariko yari yambaye neza pe! Noneho imisatsi yari yayisokoresheje, mbese nk’umukobwa w’inkumi wari urangije amashuri yisumbuye. Wabonaga rwose ko yahindutse, yambaye impeta ku rutoki, agakufi ka zahabu mu ijosi, yiteye na wa mubavu fiyanse we yari yaramuzaniye ubwo yazaga kumutangiza igihembwe cya nyuma.
Mu kanya katarambiranye, yumvise imodoka ihinda ahita yibwira nta shiti ko ari MPANO uhageze. Yahise atangira kugira ubwoba, abura uko yifata, nuko umuzamu afunguye ku marembo ngo imodoka yinjire, NYAMWIZA abona koko ni MPANO uje.
Yihuse ajya kumusanganira yitonze, afite n’amasoni menshi. MPANO na we yamaze guhagarika imodoka, ahita aza yihuta amugwamo, barahoberana biratinda. Ariko noneho MPANO yaratunguwe.
- Yoooo! Akarabyo kanjye. Uziko nari nkuyobewe?
- Kubera iki?
- Hobeee!
- Murakomeye?
- Noneho ndabihera he ra? Ko mbona bindenze?
- Ibiki sheri?
- Ni ukuri noneho urasa n’imirasire y’izuba.
- Hahaha! Ego ko! Nawe ubanza urimo gukabya da!
- Mukunzi wanjye, ntabwo ari ugukabya. Imisatsi wayihinduye, ubundi najyaga mbona uri akana none wabaye inkumi reka ntiwareba.
- Ni ukuri?
- Ahubwo se ubu noneho ndakugeza i Kigali batarakunyambura ra?
- Ba nde se?
- Umva di? Nuko nyine MULINDA bamufunze, iyo akubona usa gutya se ubu nari kurara kuri iyi si?
MPANO yamaze kuvuga ayo magambo NYAMWIZA ahita arira. Yari yibutse uburyo MULINDA yari agiye kumupfakaza imburagihe. MPANO yahise amwegera aramuhoza, aramuhumuriza, amubwira ko MULINDA bamukatiye imyaka 25 hamwe n’abicanyi be. NYAMWIZA yahise agarura agatima, nuko bakomeza kwiganirira noneho nta nkomyi.
- Nizeye ko ibizamini wabitikuye?
- Cyane pe! Numvaga ari nk’amazi.
- Igira hino rero nguhembe.
Yaramukuruye, amwiyegereza aramuhobera, amusoma no ku matama yombi nuko arangije aramurekura. Yahise amufata ukuboko baramanuka, bajyana n’umuzamu aho ibyo yagombaga kumutwaza byari biri. Cyari igikapu na matera yaryamagaho ndetse n’indobo yakoreshaga.
Umuzamu yarabimutwaje nuko arabizana babishyira mu modoka. Nyamwiza yashimiye MPANO ko uwo muzamu yababaniye neza, nuko MPANO amubwira ko akibizirikana. Yakoze mu mufuka amupfumbatiza amafaranga, amuha n’agafuka gato kari gafunze neza aramushimira. Umuzamu yarishimye ahita abasezeraho asubira mu kazi ke yishimye cyane.
MPANO yabwiye NYAMWIZA ko bajya mu modoka bakigendera hakibona, kubera ko atifuzaga kongera kuhatinda. Binjiye mu modoka, MPANO arayatsa baragenda. Mbega ibihe byiza! NYAMWIZA yagize amatsiko abaza MPANO ibyo ahaye umuzamu. MPANO yamubwiye ko ari ipantalo n’ikoti yamuguriye ngo na we ajye aseruka mu bandi bagabo asa neza.
Aya magambo yashimishije NYAMWIZA cyane, abwira MPANO ngo nabe ahagaze gato amubwire. Yarahagaze, NYAMWIZA amwitegereza mu maso nta kintu avuga. MPANO byaramuyobeye, akeka ko ahari bimubabaje niko kumubaza niba yakoze nabi. NYAMWIZA yamusubije ko atakoze nabi, ko ahubwo abuze amagambo amubwira ngo amushimire umutima mwiza agira.
MPANO yahise aseka, amubwira ukuntu yari agize ubwoba ko yaba yakoze amahano. Yahise yongera kwatsa imodoka bakomeza urugendo, MPANO abwira NYAMWIZA ati: “Burya mu buzima ni byiza kugira neza. Ntawe umenya aho ubuzima bumwerekeza! Udafashije ababikeneye kandi ubishoboye se, wazabwira Imana ko wamaze iki ku isi?” NYAMWIZA yari yabuze icyo avuga gusa atangarira ibikorwa by’urukundo byarangaga uwo musore wamwimariyemo.
Bagiye baganira ku mushinga wabo w’urukundo rwaberekezaga no ku kuzabana. Noneho NYAMWIZA yari amaze kuba inkumi ishyitse, ishimishije kandi izi ubwenge. Byose yari abyemerewe noneho kubera ko yari amaze no kurangiza amashuri. MPANO yagiye amubwira gahunda zose yari amufiteho, amubwira ko noneho ari bumutware akamugeza iwabo i Musha.
Bakomeje kwiganirira rwose baryohewe, ku buryo bumvaga amasaha yaguma aho ari ntatirimuke ngo bwire batandukane. Bakimara kurenga muri IZAR-RUBONA, MPANO yatunguye NYAMWIZA. Mbega!
Rugero n’uriya muzamu babaye abantu b’abagabo!
Gira neza wigendere!
Courage Sister wacu! Iyi nkuru uraryoshye!
Abandi mubibona mute?
Ubivuze ukuli
Waouh,urukundo rwabo rugeze ahagurumana