inkuru

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 23)

By Mukamusoni Fulgencie, December 8, 2023

Nyamara MPANO ntiyamenye ko NYAMWIZA umuryango wari wamwishimiye cyane, ari na yo mpamvu Nyirabukwe yari amubwiye amagambo meza hanyuma bikamurenga kubera ibyishimo akarira. Niko yari ateye. Nyirabukwe yaramubwiye ngo: “Mwana wanjye, nifuje umukazana nkawe kuva kera none ndakubonye, nzagutetesha, nzakubera umubyeyi, nubyara nzaguhemba nanakurerere, humura uje mu muryango ugukunda kandi ugushaka”.

MPANO yahojeje NYAMWIZA, amubaza icyo nyina amutwaye, na we amubwira ko ntacyo, ko ahubwo amubwiye amagambo anejeje umutima we bigatuma amarangamutima azamuka. Ibyo byo byari ibisanzwe kuri MPANO, yari amenyereye ko umukunzi we yishima akarira.

Nyuma y’igihe gito bavuye iwabo wa MPANO, batangiye gutegura ubukwe, batangira gutumira abantu. NYAMWIZA ntiyazuyaje, yihutiye guha KIBIBI; wa mugabo bakorana ubutumire yibwira ko yenda nabona ko afite ubukwe hafi aho, atazongera kujya amutesha umutwe. KIBIBI ntabwo yigeze yishimira ko NYAMWIZA agiye gukora ubukwe, dore ko yahoraga amusaba ko bisohokanira ngo bakarya ubuzima nk’uko we yabyitaga, ibintu NYAMWIZA yafataga nk’agasuzuguro, kuko yari yaramubwiye ko afite umukunzi benda kurushinga, akanamumwereka. Ikindi kandi, KIBIBI yari afite urugo rwe.  KIBIBI yagize umujinya bikomeye hanyuma atangira gushakisha ikintu yazakorera NYAMWIZA akamwihimuraho.

Kuva batangiye gutanga ubutumire, NYAMWIZA na MPANO bahoraga bari kumwe inshuro nyinshi kubera ko hari ahantu henshi MPANO yabaga agomba kujya kwereka NYAMWIZA muri bene wabo batari bazi umukobwa azaromgora. NYAMWIZA na we byari uko, yagombaga kujya kwereka MPANO bamwe muri bene wabo b’inkoramutima ze.

Hasigaye igihe gitoya ngo ubukwe bwabo bube, MPANO yari yiteguye ko NYAMWIZA aza kumusura ku nshuro ya mbere. Nibwo yari kuba ageze aho MPANO aba kuva bamenyana. RUGERO yari yabwiwe ko agomba guteka neza mbese nk’uko yajyaga abibona muri Hotel kwa MULINDA. Kubera ukuntu yabonaga MPANO yabuze amahoro, yamubajije umushyitsi wari bubagenderere, nuko MPANO amubwira ko ari NYAMWIZA.

RUGERO yarishimye cyane, nuko shebuja amubaza impamvu yishimiye NYAMWIZA. RUGERO yamusubije ko yari yaratinye kumubaza impamvu umukobwa mwiza bari basohokanye umunsi MULINDA ashaka kumwica, atarabona yaje kumusura. MPANO yahise yisetsa, nuko amubwira ko ari cyo gihe yagombaga kuzira. Yaboneyeho no kumubwira ko agomba kujya amufasha gushyira ibintu ku murongo kuko bitegura ubukwe.

Ayo makuru yahimishije RUGERO, ahita abwira MPANO ko rwose atagomba kugira ikibazo, ko azanamufasha gutegura ibyo bazakoresha mu bukwe kubera ko we yari amenyereye kubikora muri hoteli hamwe yakoraga. MPANO byaramushimishije cyane kuko yabonaga RUGERO ari nk’Imana yamumwihereye, kuko yari azi ubwenge kandi yitonda. Yatekerezaga ko namara gukora ubukwe, na we azamushakira ikintu akora, akiteza imbere nk’abandi basore. Yamufataga nka murumuna we rwose.

Mu kanya gato bari bamaze baganira, MPANO yabwiye RUGERO ko ategura vuba, we yari agiye kuzana NYAMWIZA amuvanye aho yabaga, kuko hari byinshi bagombaga kuganiraho uwo munsi bijyanye no gutegura ubukwe bwabo. Yagombaga gusangira na we ibyo rugero yatetse. RUGERO yari yabitetse se di!

Ntabwo batinze dore ko hatari na kure. Ihoni ryaravuze ku irembo, RUGERO amenya ko ari Shebuja ugarutse dore ko yari azi ijwi ry’imodoka ye kubi! Yaranyarutse arakingura, imodoka ya MPANO irinjira harimo umukobwa mwiza cyane, wambaye neza, useka neza, RUGERO amukubise amaso ahita amupepera yishimye cyane. Yamaze gukinga ku marembo, aramanuka ahura na NYAMWIZA asohotse mu modoka ariko ntiyahita amwibuka.

MPANO yahise amwibutsa uwo ari we, nuko aramuhobera. Yabajije MPANO ukuntu bongeye guhura, nuko amubwira mu magambo make ko Imana yamuzanye ikamutereka muri urwo rugo. NYAMWIZA ntiyabitinzeho, MPANO yahise amuha ikaze mu nzu nuko arinjira. RUGERO na we ntiyatinze, yahise atangira gutegura ameza, azana amafunguro yari yateguranye ubuhanga, nuko abaha uburenganzira bwo kwehera ameza bagafungura.

Mbega ukuntu byahumuraga! Barasenze, barangije batangira kurya bararyoherwa pe! NYAMWIZA yasabye MPANO ko yabwira RUGERO akaza, akagira icyo amubwira. MPANO yarahagurutse, arasohoka ajya kuzana RUGERO. NYAMWIZA yahise amubwira yitonze ati: “Mbese umunsi nabaye umugore, uzanyigisha guteka gutya?” RUGERO yarabimwemereye, MPANO anezezwa cyane n’icyo gitekerezo NYAMWIZA agize.

Bamaze gufungura, RUGERO araza arandurura, arahatunganya neza nuko arababisa ajya mu bye, na bo bakomeza kuganira bungurana ibitekerezo ku bijyanye n’ubukwe bwabo kugira ngo buzagende neza.

Bakirimo kunoza gahunda neza, telefoni ya NYAMWIZA yakiriye ubutumwa. Kubera yuko yari iri hafi y’aho MPANO yicaye, yarayifashe arayimuhereza ngo arebe umuntu umwandikiye. NYAMWIZA ntacyo yamuhishaga, nta n’icyo yikekaga. Yaramubwiye ngo namurebere uwo ari we nta kibazo. MPANO yarafunguye ahita asoma, arangije yifata ku gahanga yakanuye amaso, ahita akubita NYAMWIZA urushyi.

Ibintu byahise bihindura isura muri ako kanya. NYAMWIZA yabaye nk’ukubiswe n’inkuba, abaza MPANO ikibimuteye n’amarira menshi. MPANO yari yabishe, ntiyagira ikintu na kimwe amutangariza, ahubwo ahita amunagira telefoni ubundi arahaguruka arasohoka, yatsa imodoka yarakaye ahamagara RUGERO ngo akingure, ahita yigendera.

NYAMWIZA yasigaye mu nzu aho bari bicaye arimo kurira yanakutse umutima, ahita afata telefoni ye arebamo vubavuba ngo amenye ikintu kirimo gitumye akubitwa, ibintu atigeze akeka ko byamubaho. Agifungura ubwo butumwa, yasanze ari KIBIBI wamwandikiye agira ati: “Nyamwiza wantwaye umutima, ubu koko ugiye gushyingirwa sinzongera kujya mbasha kukubona? Wajyaga umfumbata nkanezerwa rwose nkongera iminsi yo kubaho. Ubutumire bwawe bw’ubukwe rwose bwandwaje umutwe. Ariko n’ubundi uzajye wiyiba nka kwa kundi wajyaga ubigenza, hanyuma uze twirire ubuzima”.

NYAMWIZA yasomye ubwo butumwa ahita asa n’ukubiswe n’inkuba, ahinduka nk’umusazi. Yagerageje guhamagara MPANO ngo amusobanurire iby’ubwo butumwa, MPANO yanga kumwitaba. RUGERO yumvise NYAMWIZA yivugisha, nuko yinjira mu nzu ngo arebe icyo abaye cyane ko yari abonye MPANO agiye yarakaye.

NYAMWIZA yabwiye RUGERO ko umuntu amwoherereje ubutumwa bw’ibinyoma, none bikaba bitumye MPANO amukubita akanivumbura akagenda. RUGERO yabuze icyo amubwira, nuko aramwihanganisha ariko na we biramubabaza. NYAMWIZA yongeye guhamagara MPANO yanga kumwitaba. Yahise abwira RUGERO ngo namuherekeze amugeze ku muhanda, atege moto yigendere adakomeza kuririra aho ngaho. Yanatinyaga ko MPANO yahamusanga akongera kumukubita.

RUGERO yaramwemereye, arakinga nuko aramuherekeza amufasha gutega moto. NYAMWIZA yabwiye uwari ugiye kumutwara ko amugeza ku macumbi y’ababikira aho aba. Uwo wari utwaye moto yamubwiye ko ahazi, nuko NYAMWIZA asezera kuri RUGERO aragenda. Yagiye ababaye cyane, RUGERO na we asubira mu rugo yenda kurira.

NYAMWIZA yageze ku icumbi rye amaso yatukuye, ahita afunga telefoni ajya mu buriri araryama. Yashakishije ibitotsi arabibura, yatekereza ko ubukwe bupfuye bwari bwegereje agata umutwe. Yahise yibuka ko hari umugabo MPANO yamweretese akamubwira ko ari mubyara we bakundana cyane witwa Karoli, ko ngo amwubaha, akamubwira byose ndetse akanamugisha inama iyo bibaye ngombwa. Byari amahire kuko umunsi NYAMWIZA amenya Karoli, yahise amuha nimero ye ya telefoni. NYAMWIZA yahise yigira inama yo kumuhamagara akamutekerereza ibyari bimaze kumubaho.

Yaramuhamagaye, Karoli ahita amwitaba ariko yumva aravugana agahinda. Akibaza NYAMWIZA icyo yabaye, yahise amutekerereza uko byamugendekeye kose. Karoli na we yarababaye, yizeza NYAMWIZA ko agiye kubimufashamo, agakurikirana akamenya ibyo ari byo. Yasabye NYAMWIZA nimero ya telefoni ya KIBIBI, mbese umwirondoro we wose yarawumusabye kugira ngo azamenye uko akurikirana ibyo bintu.

Karoli yahise ajya gushaka MPANO, agerageza kumwumvisha ko yahubutse ndetse anamusaba ko yamufasha bagakora iperereza ku kibazo yagiranye n’umukunzi we bityo kigakemuka. Yarabimwemereye, batangira urugamba rwo gushaka amakuru kuri uwo mugabo ukorana na NYAMWIZA, mu bandi bakoranaga ndetse no mu bandi bakobwa babanaga na NYAMWIZA ku icumbi.

Kera kabaye Karoli yaje kumenya KIBIBI. Ubwo yari yiyicariye mu kabari wenyine arimo kwica akanyota, aza kurabukwa KIBIBI arimo gusangira na mugenzi we. Karoli yahise yimuka aho yari yicaye, aragenda yicara hafi y’aho bari, nuko atangira gukurikirana ikiganiro barimo.

Bamaze gusinda, KIBIBI atangira kwigamba ukuntu agakobwa bakorana kamwumviye ubusa hanyuma na we akaba agiye kukicira ubukwe. Yarabivuze byose n’ukuntu yoherereje NYAMWIZA ubutumwa bugufi agira ngo amuteranye n’umukunzi we kuko yari yaperereje amenya ko bari kumwe. Mugenzi we yamuhataga ibibazo, akagerageza kumwumvisha ko yahemutse.

  • Niko, ubwo koko umuntu w’umugabo nkawe uratinyuka ugashaka kwica ubukwe bw’umwana w’umukobwa ngo yarakwanze?
  • Narabikoze nyine!
  • Ubwo se wumvaga byakumarira iki?
  • Nyine karansuzuguye, nagira ngo nkereke ko nta n’icyo kavuze. Maze nzarebe ko fiyanse wako namara kukabenga katazanyizanira.
  • Umva nkubwire, rwose warahemutse. Ubwo uzi yuko akureze wahanwa?

Karoli yari yabafashe amajwi ibyo bavugaga byose, nuko arangije arakomeza yisomera ku gacupa ke ari nako areba mu gatabo yari afite. Yaragasomaga se? Byahe byo kajya! Hashize akanya yibereye aho ngaho, nuko yitaba telefoni yari irimo kumuhamagara, ahita anahaguruka aragenda.

MPANO yageze mu rugo asanga NYAMWIZA yagiye, abaza RUGERO niba NYAMWIZA yagiye kureba abagabo be, abivugana umujinya mwinshi. RUGERO yamusubije yitonze ko yateze moto, kandi ko yumvise abwira uwari umutwaye ko amugeza ku babikira. Yongeraho ko ngo ubanza NYAMWIZA yahise yigira kuba umubikira kuko yari ababaye cyane.

Related Articles

One Comment

  1. Byose byali byiza gusa Mpano agira umujinya uhutiyeho,ntajya abanza gushishoza ngo ashungure ibyo abonye cg abwiwe. Ikintu gituma akunda Nyamwiza ark ikizere ntigisendere nigiki koko 🤨

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button