inkuru

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 24)

By Mukamusoni Fulgencie, December 18, 2023

Karoli akiva aho ngaho mu kabari, yagiye yihuta, yinjira mu modoka ye aho yari yayisize, nuko ajya kubwira MPANO amakuru yari avuye gutara.

MPANO akimenya ko NYAMWIZA arengana, yahise agira agahinda, atangira kwibaza uburyo azongera kumuhinguka imbere n’uburyo yamukubise urushyi yihanukiriye, atanabanje ngo amubaze ibyo yari abonye.

Karoli yaramufashe amushyira mu modoka ye, nuko berekeza aho NYAMWIZA yari acumbitse. Karoli yabanje guhamagara NYAMWIZA amubaza niba ahari, amubwira ko ahari. Baragiye bagezeyo Karoli yongera guhamagara NYAMWIZA ngo namukingurire. Yarabyutse ajya gukingura dore ko yari yarahindutse umurwayi, atakijya no ku kazi.

Akimara gukingura, yakubise MPANO amaso ararira cyane, maze MPANO abonye ukuntu asigaye yarabaye agahinda karamwegura. Yahise amwegera amuhanagura amarira yamushokaga ku matama, aramuguyaguya nuko aramuhobera bamarana umwanya amusaba imbabazi.

Uko MPANO yasabaga imbabazi, niko na NYAMWIZA yamuhataga ibibazo, amubaza impamvu akomeje kumwereka ko atamwizera, MPANO akagerageza kumwihohoraho ariko NYAMWIZA agakomeza kurira amusaba ko bahagarika ubukwe, kuko we ngo yabonaga MPANO ashobora kuzamubabaza baramaze kubana, kubera kutamugirira icyizere.

NYAMWIZA yamaze kumubwira ayo magambo akomeye, MPANO ahita agira ubwoba, atangira kuvuga adidimanga mbese biramushobera. Karoli yari aho ngaho abitegereza, abonye ibintu bitangiye guhinduka asaba NYAMWIZA ko yabinjiza mu nzu akaba ari ho bakomeza kuganirirra kugira ngo hatagira ubumva kuko bari bahagaze hanze.

Binjiye mu nzu aho NYAMWIZA yabaga, nuko baricara ariko MPANO byamuyobeye kuko yabonaga NYAMWIZA yabivuyemo rwose ashize amanga.  MPANO yaramwingize amusaba ko yatuza akumva icyari gitumye azana na Karoli aho ngaho. Kubera agahinda kenshi uyu mwari yari afite, ndetse n’amarira yari yanze gukama, yamusubije ko kuba yatangiye gukubitwa ubukwe bwegereje, nta cyizere yari agifite ko mu rugo rwe azahagirira amahoro.

Ayo magambo ya NYAMWIZA yarushagaho kubabaza MPANO, ukabona arenda nko guta ubwenge, wabonaga ko afite ubwoba bwinshi cyane, akajya akebuka akareba Karoli nk’aho yamubwiye ati mfasha, maze Karoli na we akirebera hasi.

NYAMWIZA yari yamaramaje rwose abwira MPANO ko nubwo yamukunze, ndetse akaba yaranamubereye umuntu w’ingenzi mu buzima bwe, ariko ashobora kuba yaramuhishe zimwe mu ngeso yaba afite kandi zitari nziza na buhoro. MPANO yakomeje kugerageza gusaba imbabazi, mbese agashaka kumvisha NYANWIZA ko ibyo amukorera bidashimishije abiterwa no guhubuka kubera urukundo rwinshi amukunda.

Nyamara NYAMWIZA yarihanukiriye amubwira ko rwose yifuza ko gahunza zose z’ubukwe zahagarara, MPANO akabanza agakora ubushakashatsi bwose yifuza bwatuma amenya NYAMWIZA uwo ari we akamugirira ikizere, hanyuma na NYAMWIZA bikaba uko, noneho byarangira bakabona kongera gufata umwanzuro mu rwego rwo kwirinda kuzagira urugo rurangwa n’amakimbirane. Yongeyeho ko bitabaye ibyo, agiye kwiyemeza akazaguma aho ngaho mu icumbi ry’ababikira, ntazongere no gusohokamo, akikomereza iyo nzira ngo kuko ni ho hantu hamuha amahoro honyine.

Kuva Karoli na MPANO bagera kwa NYAMWIZA, uretse gusuhuza nta jambo na rimwe yari yigeze avuga. Yakurikiranye ibyo barimo bombi, nuko abona uburyo MPANO ibyo yakoze birimo kugenda bimushyira mu kaga yananiwe kwivanamo, maze ahita abaza NYAMWIZA impamvu afashe uwo mwnzuro ukakaye.

N’ikiniga kinshi, NYAMWIZA yahise arondorera Karoli inshuro zose MPANO yagiye amwereka ko atamwizeye, akamubwira amagambo atari meza kubera ibyo yumvise kandi nta gihamya abifitiye, akamubabaza kandi nyuma akaza gusanga yaramurenganyije. Byose NYAMWIZA yabivugaga rwose n’itariki byagiye biberaho, ibintu MPANO yumvise agatangara cyane kuko we ngo hari n’ibyo yabaga atakibuka.

Karoli akimara kumva ibyo NYAMWIZA avuze, yahise ategeka MPANO gusaba uwo mwana w’umukobwa imbabazi kuko yamurenganyije, bitewe nuko we yari yiyumviye amakuru y’impamo ko NYAMWIZA bashatse kumwicira ubukwe rwose. Karoli kandi yihanije MPANO guhubuka kwe, amubwira ko niba akomeje guhubuka gutyo atazigera yubaka urgo ngo ruhame.

MPANO yari yabaye nk’uwahungabanye, nuko aca bugufi asaba NYAMWIZA imbabazi ko nta muntu uzongera kumuteranya na we ngo abyumve, ko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma ahubutse. NYAMWIZA yaramurebaga akarushaho kurira, abura icyo amubwira, ahubwo abasaba ko bakwigendera bakamureka akabanza akaruhuka, akanabitekerezaho.

MPANO yamubwiye ko adashobora kuva aho ngaho ikibazo kidakemutse ngo amenye ko bakiri kumwe, kuko ngo yashoboraga no kujya kwiyahura. Nyamara NYAMWIZA yashakaga kugira icyo avuga ariko ikiniga kikamufata akarira, nuko abasiga mu ruganiriro ajya mu cyumba yararagamo arafunga.

MPANO na Karoli basigaye bafite ubwoba ko NYAMWIZA yafashe icyemezo kidakuka, nuko MPANO akajya amukomangira atakamba, amusaba imbabazi ko atazongera kumubabaza bibaho. Yahise akora n’inyandiko isaba imbabazi, irimo kwirega hamwe n’ayandi magambo meza yatuma NYAMWIZA amugarurira icyizere.

Nubwo MPANO yanditse ayo magambo akayaha Karoli ngo nayasome cyane NYAMWIZA ayumve, ntabwo byatumye afungura ngo agaruke aho bari mu ruganiriro. Ntabwo bari bazi ko NYAMWIZA yabahunze ngo abone uko asenga, dore ko iyo yabaga ahuye n’ikibazo kimukomereye yabanzaga kwiherera agasenga, ihimure rikagaruka noneho akabona gufata umwanzuro.

Niko byagenze uwo munsi, yamaze gusenga aratuza, arihanagura neza nuko arafungura agaruka mu ruganiriro aho fiyansi we yari ari kumwe na Karoli. Akimara kwicara, Karoli yabujije MPANO kugira icyo yongera kuvuga, nuko we atangira gutekerereza NYAMWIZA uko byagenze. NYAMWIZA yahise areba MPANO n’amarira yazenze mu maso, nk’aho yamwibukije ko hari n’ikindi gihe yamubabaje kandi akaza gusanga arengana.

Karoli yahise abwira MPANO gusaba NYAMWIZA imbabazi bwa nyuma kandi ngo ntazongere kumva amabwire. MPANO yarongeye aca bugufi asaba NYAMWIZA imbabazi, nuko NYAMWIZA na we aramubabarira ariko amubwira ko atazi ikintu azakora ngo babane yizeye ko amwizera by’ukuri.

Yamaze kumuha imbabazi, aramuhagurutsa aramuhobera, bamarana umwanya MPANO amufashe mu mayunguyungu ari nako amuhoza, maze Karoli ahita atangira kubabwira bombi ko bava aho bakajya gukomeza imyiteguro y’ubukwe dore ko n’itariki yari yegereje. NYAMWIZA na MPANO barishimye cyane bamaze kwiyunga.

Bahise bava aho ngaho Karoli abajyana kubatembereza ahantu heza mu misozi, hatuje, hameze neza kugira ngo abibagize ibihe bibi bari bavuyemo. Mbega ngo barongera guhuza ibitekerezo, urukundo rugashyuha!

Nyuma y’iminsi mikeya, NYAMWIZA yaje gukora ubukwe maze we na MPANO bambikana impeta y’urudashira. Bwari ubukwe bwiza cyane buryoheye ijisho. Na bo kandi bari beza cyane, bakeye mbese wagira ngo ni muri paradizo bibereye. Nyuma y’ubukwe bahise bafata rutemikirere berekeza ku mugabane wa Amerika, maze aba ariho bibera mu kwezi kwa buki. Bamazeyo ukwezi kumwe gusa bahita bagaruka mu Rwanda ubuzima burakomeza.

Kuva ubukwe bwaba, MPANO yahise abuza NYAMWIZA gusubira ku kazi kubera ibyo KIBIBI yari yarabakoreye, ahubwo amutangiza kwiga Kaminuza. Mu gihe yari amaze igihe gitoya yiga, yaje kumenya ko atwite. Akibimenyesha MPANO, yamusabye ko yava mu ishuri ngo kugira ngo imihangayiko y’amasomo itazatuma umwana we amererwa nabi. Nyamara ni Karoli wari wamubwiye ko nareka NYAMWIZA akajya kwiga n’ukuntu ari mwiza, ngo abandi bagabo bazamumutwara. Kubera ukuntu NYAMWIZA yakundaga kwiga cyane, yarabimuhakaniye ndetse baza no kubipfa.

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button