NYAMWIZA yagerageje gusobanurira MPANO ko kwiga kwe ntacyo byahungabanya ku buzima bw’umwana cyane ko we nta n’ikibazo inda yari yarigeze imutera, ariko MPANO yanga kubyumva. NYAMWIZA yarababaye cyane mbese MPANO akajya abona atishimye na gato. MPANO yibutse ko yababaje NYAMWIZA inshuro nyinshi kandi amurenganya, nuko atangira kumuganiriza, amugusha neza, amubwira ko niba yumva nta kibazo afite yakomeza akiyigira kuko atifuza kongera kumubabaza.
Iyo nkuru nziza yanejeje NYAMWIZA, nuko amubwira aya magambo: “Mugabo mwiza, erega turakundana, byose uba wabitewe n’abantu. Nzakubahisha aho ndi hose, kuko ntakwibagirwa ko wandwaniye ishyaka mukunzi!”
Ayo magambo meza ya NYAMWIZA yatumye MPANO ahaguruka dore ko yari yicaye iruhande rwa NYAMWIZA, ahita amuterura aramuririmbira. Cyo re! NYAMWIZA ntabwo yari azi ko MPANO azi kuririmba bigeze aho, kuko kuva yamumenya yari umusore wiyubaha uba yicecekeye gusa, atajya asahinda.
NYAMWIZA akimara kubona uburenganzira bwo gukomeza kwiga yahise abishyiramo imbaraga, uko inda ikura akagenda agira integer nke ariko akihangana. Nta somo ryamucikaga pe! MPANO yamujyanaga ku ishuri dore ko yigaga ku manywa, akajya no kumucyura kugira ngo atagirira ibibazo mu nzira.
Igihe kimwe yari arangije gukora kizamini, agisohoka mu ishuri atashye yumva ntameze neza, yumva atangiye kuribwa mu nda kandi bidasanzwe bimubaho. Yahise ahamagara umugabo we amubwira uko yiyumva. MPANO ntiyazuyaje na we yahise aza yihuta aza kuri kaminuza kumutwara. Bibukiranyije amezi inda ya NYAMWIZA ifite basanga haraburaho icyumweru kimwe gusa ngo itariki yo kubyara muganga yari yaramuhaye igere.
MPANO yaramujyanye banyura kwa muganga kugira ngo babarebere ibyo ari byo. Bageze kwa muganga, baramusuzumye basanga igihe cyo kubyara cyageze, bati: “ahubwo ntabwo asubira mu rugo.” MPANO yahise ajya mu rugo yihuta ajya kuzana ibyangombwa byose umubyeyi akenera agiye kubyara dore ko bari barabyiteguye hakiri kare.
Ageze mu nzira asubira kwa muganga, yabonye telefoni ya NYAMWIZA imuhamagaye, ahagarara gato arayitaba. Ni muganga wari umuhamagaye amubwira ko babyaye umwana w’umuhungu, ko yabangukana imyenda yo kwambika umwana. Mbega ibyishimo!
MPANO byaramurenze, ahita yihuta agera kwa muganga mu kanya katarambiranye. MPANO yihutiye kureba umwana ngo arebe ko basa kuko yajyaga ahora abwira NYAMWIZA ko byanze bikunze umwana we azaza basa. Niko yabisanze rwose wagira ngo ni we wamwiremeye. Yahise ahamagara iwabo ababwira ko baruhutse, inkuru nziza nk’iyo bayisamira hejuru. Nk’uko bari barishimiye umukazana wabo, bahise bategura ibyo kumugemurira hamwe n’impano zitandukanye zo kumwereka ko bamushimiye umurimo utoroshye yari amaze gukora.
NYAMWIZA akimara kubona icyumba, umubyeyi wa MPANO na bamwe mu bavandimwe be bari hafi aho barasigaranye maze MPANO anyarukira mu Mujyi kurebera umukunzi we ururabyo rwiza rwo kumushimira. Yamaze kurubona agaruka yihuta maze ararumuha, we na nyina ndetse na bene nyina bahita banamuririmbira. Nk’uko bisanzwe, ibyishimo byaramurenze ararira, nuko bamuhoza vuba na bwangu kuko ngo utari umunsi wo kurira, ahubwo wari umunsi w’ibyishimo. Ariko yari ashagawe di!
MPANO yamaze kubwira Nyirabukwe ari we nyina wa NYAMWIZA ko babyaye, ahita anamubwira ko niba yiteguye kuba yaza kumureba uwo munsi adakwiye kwigora, ko yakwitegura hanyuma akamusanga i Musha iwabo wa NYAMWIZA akamuzana. Niko byagenze, MPANO yagiye kumuzana.
Bukeye bwaho kwa muganga basezereye NYAMWIZA kubera ko ari we ari n’uruhinja nta kibazo na kimwe bari bafite. Bageze mu rugo kwa MPANO byari ibyishimo gusa. Bakomeje kwita ku mubyeyi, bahasimburanwa kugeza igihe amariye gukomera, asubira ku masomo.
Nyuma y’ubukwe, MPANO yaganiriye na RUGERO ku buryo bwimbitse kubera ko yabonaga azi ubwenge cyane kandi yitonda, mbese yagaragazaga ubumuntu. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na MPANO, yaje kumenya ko RUGERO yize kaminuza mu bijyanye n’amahoteli, ariko akaba yari yarabuze akazi. Yanamweretse impamyabumenyi ye, abwira MPANO ko kuva yarangiza kwiga yari yarakoze kwa MULINDA honyine.
MPANO yarababaye, yareba ukuntu RUGERO yakoraga akazi ko mu rugo yishimye, akita no ku mwana wabo atinuba, atirata kandi na we yari umusore, nuko bituma arushaho kumukunda. Kubera iyo mpamvu, MPANO yahise aha RUGERO akazi ko kumubera umucungamutungo wa hoteli yari agiye gutangiza, kuko yari amwizeye kandi anamenyereye ibya hoteli. Mbega inkuru nziza kuri RUGERO!
RUGERO amaze kwemererwa akazi keza, MPANO yamuguriye imyenda myiza y’akazi. Kubera ko yagombaga gutangira akazi mu minsi ya vuba, yibajije ukuntu NYAMWIZA azajya ajya kwiga nta muntu wo gusigira umwana, niko kumurangira mushiki we wabaga mu cyaro iwabo. Yaramuhamagaye, araza arabanza aramwigisha neza ku buryo yatangiye gukora muri hoteli mushiki we yaramenyereye. Na we yitondaga nka musaza we RUGERO.
NYAMWIZA yaje kwiga Kaminuza arayirangiza, ahita abona akazi keza cyane ku buryo yanahembwaga agatubutse. Yaje kongera arasama, abyara umwana w’umukobwa mwiza cyane basa. Yahise abwira MPANO ati: “Ni kimwe kuri kimwe, nanjye mbyaye uwo dusa.” Bahoraga bibereye mu munezero rwose!
Igihe kimwe NYAMWIZA yari yagiye ku kazi uko bisanzwe, igihe cyo gutaha kigeze ategereza ko MPANO aza kumutwara nk’uko byari bisanzwe, arategereza araheba. Yahamagaraga telefoni ye akabura umwitaba. Bwatangiye kwira atangira kugira ubwoba yibaza ibyari byabaye ku mugabo we, niko kwibaza niba yatega moto akajya kureba uko byagenze.
Mu gihe yari akibunza imitima, yabonye RUGERO amuhamagaye amubwira ko MPANO yakoze impanuka ikomeye. Atararangiza kumubwira uko byagenze, NYAMWIZA yahise agwa igihumure, abantu bari bari aho ku muhanda baramufasha, baramuhungiza, bamwe bazana amazi baramuha. Yamaze gutuza bamubaza uko bigenze, nuko abaha telefoni ngo bahamagare RUGERO bamubaze niba MPANO atapfuye.
RUGERO yahise yongera guhamagara, umwe mu bari bari kumwe na NYAMWIZA aritaba, nuko bamubaza niba MPANO ari muzima, ababwira ko akiri muzima, ko ari mu bitaro. Uwamwitabye yamusabye ko yaza gutwara NYAMWIZA kubera ko atameze neza, nuko mu kanya katarambiranye RUGERO aba arahageze n’umushoferi, batwara NYAMWIZA ajya kureba MPANO kwa muganga.
Bagezeyo NYAMWIZA abwirwa ko yaba yihangaye agategereza kuko igihe cyo kuba yabona umugabo we cyari kitaragera bitewe nuko yari akirimo kwitabwaho by’umwihariko. NYAMWIZA yihutiye kubaza niba MPANO akirimo umwuka, umuganga wamwakiriye amubwira ko ari muzima, ko ariko ngo yari yakomeretse bikomeye.
NYAMWIZA yicaye aho ngaho ararira arahogora, ariko aza kwibuka ko ari mukuru, ari umubyeyi kandi akuze, bityo yagombaga kwihangana agategereza icyo Imana iri bukore. Akimara gutekereza ibyo ngibyo, yahise yiyumanganya, yishakamo imbaraga arakomera.
Hashize umwanya munini atarabona MPANO, nuko bigeze mu gicuku baramuhamagara ngo aze amurebe, bamubwira ko umugabo we ari muzima ndetse ko rwose azakira, ko ariko yamaze gutakaza amaguru ye yombi.
Iyo nkuru yashegeshe umutima wa NYAMWIZA ariko arihangana kugira ngo ataza gutuma MPANO yiheba. Bamujyanye aho MPANO aryamye kumureba, akajya amusomagura ku matama no mu ruhanga akanamwihanganisha. Ibi byatumye MPANO wari wihebye, yabihiwe, agarura agatima kuko yabonaga ko NYAMWIZA akimwitayeho nubwo byari byagenze gutyo.
MPANO yamaze igihe kinini mu bitaro kuko yari arimo kwitabwaho n’abaganga. Nyuma yaje gukira ibikomere, ariko kubera ko yari yaracitse amaguru yombi, yaratashye noneho akajya agendera mu kagare k’abantu bafite ubumuga.
Rubanda bagira ayabo koko! Abandi bagabo bajyaga bashuka NYAMWIZA ngo bamusohokane, ubundi ngo azasige MPANO abisangire bajye bitemberera aho bashaka dore ko yari arimo umugore mwiza byahebuje! Nyamara NYAMWIZA yarushagaho kuba hafi ya MPANO no kumwereka ko nubwo hari ingingo z’umubiri yatakaje, ariko akimukunda nka mbere. Iyo hagiraga umugabo ushaka kumurarura yitwaje ko MPANO afite ubumuga yaramusubizaga ati: “Uko ameze kose ni Rudasumbwa wanjye, ntawamusimbura”.
IHEREZO
Waouh, urukundo rwabo rwali rwiza kdi rukomeye.murakoze cyane