inkuru

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 7)

By Mukamusoni Fulgencie, August 3, 2023

Nta wundi wari uhamagaye ku ishuri ni MPANO. Furere yamaze kumuha terefoni ngo yitabe, ahita yigendera amuha rugari ngo aganire n’uwari umuhamagaye. NYAMWIZA acyumva ijwi ry’umuhamagaye yabaye nk’ubonekewe.

  • Allo! Mana wee! Muracyabaho?
  • Uraho neza NYAMWIZA wanjye nkumbuye?
  • Ni ukuri ndumva mbuze icyo mvuga kubera ibyishimo!
  • Yooo! Humura rwose ntugire ikibazo. Wabashije gukomeza kwiga se?
  • Yego ndiga ariko ni intambara ikomeye.
  • Ahubwo Imana ishimwe niba utarahagaritse amasomo.
  • Ubuse koko muri hehe?
  • Ndi mu Buhinde sha!
  • Yooo! Burya twashoje umwaka, ntaha nishimiye ko nagize amanota meza. Naje n’ibyishimo byinshi kubereka indangamanota, nuko ngeze ku kazi barambwira ngo mwagiye kwivuza mu mahanga. Nta kintu nigeze nongera kuvugana na bo, nahise nshoberwa ndataha, kugeza ubu ndenda kwicwa n’agahinda.
  • Yooo! Humura bambe! Ndabyumva ariko wigira agahinda, ndi hafi kugaruka.

Amaze kumubwira ko ari hafi kugaruka bakongera kubonana, NYAMWIZA yarasakuje kubera ibyishimo, nuko MPANO amusaba ko barekera aho ngaho agasubira mu byo yari arimo kuko yumvaga atangiye kurengera kandi ari ku ishuri. Yahise amusezeraho nuko NYAMWIZA agenda ababaye kubera ko yari akeneye kumenya byinshi ku burwayi bwa MPANO. Si ibyo gusa kandi, yari afite n’amakuru menshi yifuza kumugezaho yerekeranye n’ibyo yagiye ahura na byo mu gihe atari ahari. Uko biri kose akanyamuneza kari kose. Yasubiye ku kibuga aho bari barimo gukina umupira w’intoki, ariko uburyo yari yishimye byagaragariraga buri wese. Gusa nyine wabonaga asa n’uwarindagiye.

Amasomo y’igihembwe cya mbere barayashoje nuko bahita batangira kwitegura ibizamini. Nk’uko bisanzwe NYAMWIZA yateguraga ibizamini ashyizemo imbaraga nyinshi cyane, maze kugira ngo atazatsindwa akigomwa byinshi kugira ngo igihe cye agiharire kwiga gusa. Ntiyabaga akijya gukina, ntiyafataga igihe kinini cyo kuganira na bagenzi be, mbese yabaga ashyize umutima ku bizamini yitegura gukora gusa. Iyo yakubitaga agatima kuri MPANO wamubwiye ko ari hafi kugaruka bakongera kubonana, yasabagizwaga n’ibyishimo. Ntabwo yari azi yuko MPANO amukunda byahebuje.

Igihe MPANO yamaze mu Buhinde yitabwaho n’abaganga b’inzobere, byatumye yoroherwa bidatinze ariko umutima we wabaga wibereye kuri NYAMWIZA. Yari afite agahinda k’uko uwo akunda atazi ibyamubayeho, atazi iyo ari, kandi nubwo yahamenya akaba atahagera ngo nibura amurwaze ashire agahinda. Ishusho ya NYAMWIZA ubwo yamuherukaga ku ishuri, yamugarukagamo kenshi akarushaho kumukunda no kumukumbura. Ibibazo byari urusobe mu mutima we ubwo yari ari mu bitaro mu gihugu cy’u Buhinde.

  • Mbese none nazasanga baramuntwaye nabigenza gute koko? Aranyubaha gusa ntabwo azi yuko mukunda. Mbese ubundi buriya kuki ntamubwiye ko mukunda? Oya nako! Byari gutuma atiga neza.

NYAMWIZA yakomeje kwiga ashyizeho umwete, akomeza kuba uwa mbere abo bigana bose akabahiga nk’uko byari akamenyero kuri we. MULINDA wari warahigiye kuzamwegukana akamuharika undi mugore yari afite, yakoze uko ashoboye ngo yongere guhura na we dore ko atari azi iwabo. Yewe, nta n’ahandi hantu yari azi yamubona uretse kumusanga ku ishuri gusa.

Umunsi umwe hari ku cyumweru, MULINDA yari arimo yihugenza n’imodoka ye hafi yo ku Kiliziya; aho abanyeshuri biga i Save bajyaga kumvira Misa. Nuko misa irangiye abona abanyeshuri biganjemo abakobwa bari babukereye bavuye mu misa, arahagarara nuko akajya araranganyamo amaso niko kubona NYAMWIZA. Yahise ava mu modoka vuba vuba ajya kumuramutsa. NYAMWIZA byamuteye isoni akajya amuvugisha areba hasi. MULINDA yamusabye kwinjira mu modoka ngo babe ariho baganirira, nuko arabyanga kuko byari kugaragara nabi. Erega maye yari amaze no kuba inkumi! Yaramwinginze ngo areke baganire akanya gatoya ngo kuko yari amufitiye ubutumwa bwihutirwa, undi na we aramutsembera. Cyakora yamubwiye ko uwo munsi wari uwo gusurwa, amusaba ko yaza kumusanga ku ishuri, ahabugenewe abanyeshuri baganirira n’ababasuye. MULINDA yabyakiriye neza noneho aramureka akurikira bagenzi be.

Abanyeshuri bigana na NYAMWIZA bari bazi MULINDA, bahise bamuhata ibibazo:

  • Niko muko, usigaye ucudika n’abagabo bafite abagore n’abana?
  • Ndarengana rwose.
  • None se kiriya kigabo kije kukureba mupfana iki?
  • Uriya mugabo twamenyaniye mu bintu bibi rwose.
  • Ngo mu bintu bibi ? Ibiki se ma ?
  • Ntabwo mwibuka ubwo nazaga nkababwira ko mvuye kwa muganga ? Burya nagiye njya kwivuza umutwe, nuko uriya mugabo arangonga sha !
  • Ye ? Uziko burya ugira ibanga NYAMWI ? Ibyo bintu ko utabivuze?
  • Impamvu ntabivuze nuko bitari bikabije. Ubwo rero yamaze kungonga, ahita anjyana kwa muganga, ku bw’amahirwe baransuzuma, banshisha no mu cyuma basanga ntacyo nabaye. Nari nabyimbye ku mutwe ariko bidakabije. Nuko twamenyanye rero.
  • Twari twagize ngo mufitanye ubundi bucuti budasanzwe rero.
  • Murabizi ntabwo bene ibyo nabishobora. Gusa ngo ari buze kunsura kubera ko namubwiye ko ari umunsi wo gusura.
  • Noneho twongeye twariye!
  • Hahahahah!

Uwo munsi, abanyeshuri bakimara kuva gufata ifunguro ryo ku manywa, MULINDA yari ahageze aje gusura NYAMWIZA. Ababishinzwe baje kubwira NYAMWIZA ko hari umuntu umusuye. Yahise yitegura ajya kumureba ariko atishimye, kubera ko yari yaketse icyo amushakira. Akurikije uburyo yamwirukagaho, yabonaga ntazindi mpuhwe yaba amufitiye. Yitekererezaga gusa ibijyanye n’amasomo ye, ariko kandi akibuka amagambo MPANO yamubwiye bwa mbere amuhaye amafaranga y’ishuri, ko atagomba kuziyandarika. Yibukaga n’uburyo MPANO yamuganirije uburyo baherukaga kuvugana, akumva hari icyo aketse. Ikindi kandi, yari yaranamubwiye ko ari hafi kugaruka, bityo ikibazo cy’amafaranga y’ishuri cyari kigiye gukemuka. Yumvaga nta mpamvu yo gukomeza gukururana na MULINDA rwose. Ikindi kandi yatekerezaga ko igihe cyose azarangiriza kwiga, yari kuzashakisha amafaranga ye yamutangiye akayamwishyura kugira ngo ibye na we birangire burundu.

NYAMWIZA yagiye yerekeza aho MULINDA amutegereje, nuko asanga arimo kureba amafoto muri telefoni. Akimukubita amaso, yahise ahaguruka aramuhobera boshye umuntu bataherukanaga. NYAMWIZA ntabwo yabyishimiye na gato, yahise amwigizayo mu kinyabupfura aseka, anamubwira:

  • Yego ko! Mu kanya ntitwari twaramukanyije ra?
  • Buriya koko twaramukanyije nk’abantu bakumburanye?
  • Njyewe numvaga bihagije ariko.
  • Ariko sha, ntabwo uzi ukuntu rero njyewe nari ngukumbuye?

MULINDA yamusabye ko yakwicara iruhande rwe bakaganira, NYAMWIZA nawe aramwumvira ariko yigira hirya gato kubera ko uburyo MULINDA yifuzaga ko bicarana, we yabonaga bigaragara nabi.

  • Ariko ko urimo kunyitaza bimeze gute?
  • Ntabwo ari ukukwitaza erega?
  • None se ko nagusabye ngo unyegere tuganire twisanzuye ukaba utanyikoza?
  • Erega rwose unyihanganire ntabwo ari ukuguhunga.
  • Ikibazo se ni ikihe?
  • Buriya abayobozi baramutse batubonye twicaye gutyo ubyifuza, bahita banyirukana.
  • Utabeshya?
  • Niko bimeze. Amategeko ya hano agenga uburyo tugomba kwitwara arakaze cyane.
  • Ntabwo nari mbizi da! Noneho ndumva bitoroshye rero. Uko biri kose nta kibazo, iyicarire ahataguteza ibibazo. Ibyo aribyo byose turi bwumvikane. Sibyo se?

Nubwo NYAMWIZA yamubwiye gutyo kwari ukumwikiza kuko yabonaga inzira ashaka kumuganishamo atazigenderamo. Baraganiriye, MULINDA akajya aca hirya no hino yabuze aho ahera ngo abwire NYAMWIZA ko amukunda. Bitewe n’uburyo NYAMWIZA yubahaga abantu, yirinze kumwereka ko azi yuko afite umugore n’abana nk’uko bagenzi be bari babimubwiye. Ikiganiro cyabo cyarakomeje nubwo amasaha nayo yagendaga amasigamana. Bakiganira, umuntu yarakomanze barikanga bahindukirira rimwe ngo barebe uwo ari we.

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button