inkuru

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 8)

By Mukamusoni Fulgencie, August 11, 2023

Ni AKIMANA wari uje gufata urufunguzo rw’aho bararaga kuko ari NYAMWIZA wari urufite. MULINDA yakomeje ikiganiro kigamije kwigarurira umutima w’uwo mwari w’umutima, ariko yaruhiraga ubusa kuko NYAMWIZA atashidukiraga ibije byose. Gusa nyine MULINDA we yageragezaga kumwereka ko amwitayeho cyane.

  • None se sha, umeze neza warakize?
  • Ego ko! Igihe gishize cyose? Narakize, naranabyibagiwe rwose hahaha!
  • Ubwo wakize ni byiza cyane. None se ubu amakuru mashya kandi meza umfitiye ni ayahe?
  • Mashya, meza?
  • Yeee! Ko bigutangaje se?
  • Nuko nta makuru mashya mfite. Ariko rero muri rusange ni meza.
  • Njyewe rero, amakuru mashya kandi meza ngufitiye ni menshi cyane.
  • Ko numva ngize amatsiko?
  • Humura ushonje uhishiwe.
  • Nibyo?
  • Mbese ko mbona ugira isoni cyane?
  • Ntabwo ari cyane da! Ni ukubera kububaha.
  • Njyewe uzajye umbwira uti “wowe”. Rwose ntabwo nishimira ko umbwira ngo: “mwebwe”.
  • None nzajye ndeka kububaha rero?
  • Umva kandi urongeye. Njyewe nituzajya tuba turimo kuvugana, ujye wisanzura rwose ntabyo kumpa ibyubahiro. Erega ndagukunda sha! Ni nayo makuru meza nari ngufitiye. Ko mbona ugize ubwoba? Mbwira niba nawe unkunda se di!
  • Yewe, ubu nta gisubizo mfite naguha, kubera ko atari igihe cyabyo.
  • Kizagera ryari se? Ahubwo iki nicyo gihe cyiza.
  • Gute se? Kandi ubu ngubu ari bwo binkomereye?
  • Ibiki bigukomereye se? Amafaranga y’ishuri se sinayakwemereye? Uhangayikishijwe n’iki? Keretse niba hari undi wandutishije? Mbwira shahu niba unyemereye ntahe nishimye?
  • Nta wundi rwose. Ubu ngubu ntuzi ko hasigaye igihe gitoya ngo dusoze umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, hakazahita hakurikiraho gukora ibizamini bya Leta kugira ngo tuzabashe kubona impamyabumenyi?
  • None nyine sibyo nakubwiraga? Nzahita ngushakira n’akazi.
  • Ikibazo si icyo ngicyo erega!
  • Kimbwire nacyo ngikemure mukundwa! Ndahari ku bwawe.
  • Nta kindi kibazo, uretse kuba njyewe nariyemeje ko nzinjira mu rukundo ari uko namaze kurangiza kwiga no kubona impamyabumenyi. Ntabwo ibyo bintu uko ari bibiri nabibangikanya ngo binkundire. Ihangane rwose.
  • Haaaaa! Ubwo se koko uranyanze NYAMWI?
  • Ntabwo nkwanze, nzagusubiza nyuma y’icyo gihe nakubwiye.
  • Ayayaya! Ntakundi. Nagira nte?
  • Ahubwo amasaha yo kujya gusubiramo amasomo arageze, nkundira ngusezereho batampana. Kandi ndagushimiye cyane.
  • Sha, njyewe ntashye mbabaye rwose. Ngiye kugusigira telefoni tujye tubasha kuvugana kuko kubaho tutavugana byandwaza umutima.
  • Wari ugize neza, ariko ntabwo nayakira kubera ko hano nta munyeshuri n’umwe wemerewe gutunga telefoni.
  • Ariko wiyemeje kwanga ibyanjye byose?
  • Ntabwo ari ukubyanga, ahubwo nuko ntabyemerewe.
  • Ubwo uyifashe ukajya uyihisha ntabwo byakwemera?
  • Bayimfatanye nahanwa bikomeye harimo no kunyirukana. Nyihanganira pe! Tuzongera duhure. Ntabwo njya menya kubeshya kandi. Ahubwo muramuke ndabona ari njyewe usigaye abandi bageze mu mashuri.

NYAMWIZA yahise yihuta asanga abandi banyeshuri aho bari barimo kujya gushaka amakayi yabo ngo basubiremo amasomo nk’uko byari bisanzwe bigenda. MULINDA yasigaye ababaye, yumva yanagize ikimwaro kubera ko NYAMWIZA yamubereye ibamba mu buryo bwose.  Mu by’ukuri urukundo yamusabaga ntabwo rwashobokaga kubera ko we yari afite umugore banasezeranye ndetse banafitanye abana. Yahaguruse aho yari yicaye ahetse amaboko, yabuze ayo acira n’ayo amira, mbese yamanjiriwe. Aramaze! Yashakaga kumwangiriza ejo hazaza gusa.

Uwo mugoroba NYAMWIZA yasomaga mu ikayi ariko ubona adahari nk’uko bisanzwe. Wabonaga ko arangaye mu bitekerezo kubera ikiganiro yari yagiranye na MULINDA. Yafashe umwanya munini wo kubitekerezaho rwose yumva byamurenze ubwenge. Yibazaga niba MULINDA atazamugirira nabi nyuma yo kumusaba urukundo akabyanga. Gusoma mu ikayi byaramunaniye neza neza, ahitamo gufata igitabo arasoma kugira ngo arebe ko yaruhura ubwonko. Uwo mugoroba wamubereye umutwaro uremereye cyane. Ibitekerezo bye byahise byigira kuri MPANO maze asa n’uwiyibagije MULINDA.

  • Ariko shenge ubu MPANO ameze ate ? Nagende ni imfura y’ i Rwanda ! Umuntu wandihiye amafaranga y’ishuri iyi imyaka yose kandi atanzi, agiriye ko ngo yabanye neza na data wamukoreraga? Ko atigeze ambwira amagambo nk’ariya ya MULINDA kandi nyamara we ari n’umusore ? Ngiye kuzabwira MULINDA arekere aho kundihira, niba biriya byose anyigiraho ngo arankunda ari ugushaka ko nishyura ibye yampaye. Nibanga ko niga nkarangiza muri aya mezi makeya asigaye ngo nzabishyure nyuma, bazabyihorere nzemera mpagarike amasomo aho guhinduka kabwera. Erega aranyirizaho ngo mwimye urukundo yibwira ko nyobewe ko ashaka kungira agatebo kayora ivu ? Aho nzabonera akazi nzamwishyura amafaranga ye.

Iryo joro NYAMWIZA ntiyabashije no kurya, ahubwo si we warose isaha yo kujya kuryama igera. Yahise yihuta aruhukira mu buriri. Ku bw’amahirwe agatotsi kahise kamutwara arasinzira. Bagenzi be bose babyutse bamubaza icyo yari yabaye ku mugoroba, kubera ko babonaga asa n’uwabuze amahoro. Ni mu gihe kandi no kurya asa n’uwaraye atariye. Bagenzi be babana bamuhase ibibazo kuko wabonaga ko byanze bikunze hari icyamubayeho kidasanzwe.

  • Ariko we? MULINDA yakugize ate?
  • Ntacyo da! Kubera iki?
  • Uko biri kose hari ikintu kidasanzwe yakubwiye. Rwose waraye wabuze amahoro.
  • Mwabiboneye he se?
  • Ariko NYAMWIZA uretse kwihagararaho, ubwo koko nta kibazo ejo wagize?
  • Yewe, hari ibyo MULINDA yambwiye nuko birandakaza niyo mpamvu.
  • Nizere ko atazagushuka shahu? Narabikubwiye ko afite urugo!
  • Ibyo byo ntabwo byabaho rwose. Ubu maze kuba mukuru, mfite aho navuye n’aho nshaka kujya, kandi nzi icyo nshaka.

Bahise bitegura vuba vuba bajya ku ishuri dore ko bari bagiye no gutangira ibizamini by’igihembwe cya mbere. Ibizamini byarangiye hanyuma abanyeshuri bitegura gutaha. Kubera ukuntu abanyeshuri babanaga na NYAMWIZA bamukundaga, dore ko yari anabahagarariye mu kigo,  bamuteguriye akantu k’ibirori bagamije kumutungura ngo atahe yishimye kuko babonaga ko yiga bimugoye cyane nubwo yicecekeraga akaryumaho.

Umukobwa umwe mu bo babanaga witwa MURUTA wabonaga ko akomoka mu muryango wifashije, yegeranyije  bagenzi be nuko bakusanya amafaranga, bamugurira impano maze amafaranga asigaye bayashyira mu ibahasha. Uko biri kose yari kuzamufasha kugaruka kwiga igihembwe cya kabiri adahangayitse. Mbega abana beza! Bahengereye agiye NYAMWIZA agiye ku ishuri gutira igitabo yagombaga gutahana ngo azagisome ari mu biruhuko dore ko yakundaga gusoma kubi, nuko bahita bategura vuba vuba ibyo bari bamuteganyirije.

Bakomeje gucungira mu idirishya ry’aho bararaga ngo barebe ko NYAMWIZA agaruka, nuko babonye ahingutse bahita bimeza neza baramwitegura. Agihinguka mu muryango bahise bamuririmbira akaririmbo bari baramuhimbiye, bafite n’impano mu ntoki bagenda bamwegera maze ayoberwa ibyo ari byo nuko ikiniga kiramufata ararira asubira inyuma yiruka maze bamwirukaho.

Baramugaruye nuko bahita bapfundura amandazi, keke ndetse n’imitobe bari baguze byo gukoresha icyo kirori. MURUTA wari wateguye icyo kirori yahise afata NYAMWIZA ku rutugu, nuko asobanurira NYAMWIZA impamvu y’ibyo yabonaga. Yahise amuhereza ya mpano bari bamugeneye ndetse n’ibaruwa ifunze. Muri iyo baruwa harimo inyandiko iriho amagambo akomeye. Bamaze kumuhereza ibyo bamugeneye, bahise batangira kurya no kunywa, nuko basezeranaho bajya gutega imodoka barataha.

 

Related Articles

One Comment

  1. Ni byiza cyane ko uwakomanze atali Mpano kuko byali kugira icyo bihungabanya,ikindi Nyamwiza akomeje kuba umukobwa w’umutima twizereko Mulinda namugarukaho noneho azerura ko atamukeneye pana kumubembekereza 😂😂Merci

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button