Indwara

Sobanukirwa n’indwara ya “Tendinite”

Mukamusoni Fulgencie, December 27, 2023

Ni kenshi uzumva umuntu ataka ngo arababara ahantu runaka mu ngingo ariko ntamenye impamvu yaba ibimutera.

Mu mubiri w’umuntu habamo amagufwa, imikaya n’imitsi. Hagati y’amagufwa n’imikaya habamo udutsi tubihuza. Utwo dutsi turakweduka bihagije kandi turakomera. Iyo umuntu akora ntaruhuke akoresha ingingo runaka z’umubiri cyangwa se agakora siporo nabwo ntamenye ko hari aho agomba kugarukira, twa dutsi turananirwa hakabaho ukwikubanaho kwatwo n’amagufa, noneho yaba agize icyo akora, agatangira kumva ababara ahantu runaka mu ngingo. Iyo ni yo ndwara bita “Tendinite”.

Utwo dutsi tuba ahantu hatandukanye: hejuru y’agatsinsino (ku gitsi), ku gipfunsi, mu ntugu, mu nkokora no hejuru y’ikibuno.

“Tendinite” ishobora no gufata umuntu akababara mu rutugu

Dr Delong ni umuganga w’amagufwa, asobanura uburyo iyo ndwara ivurwa muri aya magambo: “Kuvura Tendinite kugira ngo ikire biterwa n’aho iherereye. Hari ubwo umuntu afata imiti igabanya uburibwe, hari ukujya muri “kinésithérapie”, hari no ugukora “ultrason” kugira ngo twa dutsi tube twakongera kubasha gukweduka.”

Akomeza avuga ko gukira bisaba byibura hagati y’icyumweru 1, 2 cyangwa se amezi 3 bitewe n’aho ikibazo kiri, kuko ngo iyo ikibazo kiri mu nkokora, gukira bifata byibura umwaka wose. Iyi nkuru tuyikesha urubuga “Dknews”.

Icyo wakora mu gihe ufite ububabare hamwe mu havuzwe hejuru

Igihe wumvise ubabara muri ibyo bice byavuzwe haruguru, ugomba guhagarika ibyo wakoraga byose ukaruhuka, wakumva bikomeje ukagana muganga w’amagufwa.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button