Abagore

Uko wabana na nyokobukwe utoroshye

Mukamusoni Fulgencie, August 24, 2023

Hari igihe usanga ba nyirabukwe b’abantu bivanga cyane mu buzima bw’ingo z’abana babo, bagashaka kuziyobora mbese ugasanga birabangamye.

Ntabwo bivuze ko ba nyirabukwe cyangwa abakazana b’umuntu bose wabafata ngo ubashyire mu gatebo kamwe na bariya baba batoroshye. Ntabwo bose ariko bameze kuko hariho n’abafite umutima mwiza rwose wagereranya n’abakubyaye.

Ibi ni bimwe mu bizakwereka ko nyokobukwe atoroshye nk’uko tubikesha comadvice.fr:

Kwikundisha: Akenshi uzasanga akwikundishaho cyane kugira ngo akubikemo icyizere cy’uko agukunda, nyamara ibyo byose akabikora agamije gushimwa n’umuhungu we.

Ishyari: Nyokobukwe nk’uyu usanga agirira ishyari umubano mwiza wawe n’umuhungu we, agashakisha ikintu cyose cyatuma ushwana n’umugabo wawe ari we muhungu we.

Ntabwo yishimira umubano mwiza wawe n’uwo mwashakanye.

Guteranya no kutemera amakosa: Iteka ahora yumva ntamakosa afite nubwo bwose azi neza ko ari we nyirabayazana, ahubwo agakunda kwerekana ko ari wowe mubi.

Kudasobanura ibintu neza: Ntashobora kukubwira ibyo ashaka ngo agusobanurire neza, ahubwo agushyiraho amananiza kugira ngo abe ari wowe ushakisha icyo yaba yashatse kukubwira.

Guteranya: Akora uko ashoboye kose akaguteranya n’umugabo wawe ndetse n’abana iyo mubafite. Aba afite ubuhanga bukomeye ku buryo amasomo aha umhungu we ndetse n’abana banyu aba yuje ubwenge, bikarangira icyo yashatse kugeraho akibonye nubwo wowe kikubangamiye.

Hari ubwo aguteranya n’umuhungu we ari we mugabo wawe

Dore icyo wakora rero:

  1. Kwiyubahisha no gushyiraho imipaka:

Kuba mu rugo rwawe ukagira na nyokobukwe usa nk’aho arukuyoboramo yitwaje ko akunda umwana we, bisaba gufata ingamba, ugashyiraho imipaka. Niba nyokobukwe cyangwa uwo mwashakanye batazi aho uburenganzira bwawe bugarukira, ugomba kubibabwira ariko ukabikora mu kinyabupfura.  Birumvikana ikizubahirizwa ni uburenganzira bwawe n’uwo mwashakanye mu gufata imyanzuro y’urugo rwanyu.

  1. Ongera wigirire icyizere

Uko urushaho kwitakariza icyizere ni ko nyokobukwe azarushaho kugutesha umutwe no kugusenya mu rugo rwawe. Ni ngombwa kwigirira icyizere no kwihesha agaciro.

  1. Kutagaragaza amarangamutima yawe

Kugira ngo ubashe guhosha amahane ya nyokobukwe, ugomba guceceka, ukamwihorera ku buryo adashobora kumenya icyo utekereza. Agize icyo akubaza, ugomba kumusubiza witonze, umwubashye kugira ngo udahubuka ukaba ukojeje agati mu ntozi.

Gerageza kumusubiza witonze

Urubuga coupdepouce.com rutangaza ko ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Cambridge ho mu Bwongereza mu mwaka wa 2008, bwagaragaje ko 60% by’abagore bahangayikishwa n’imibanire itari myiza bagirana na ba nyirabukwe, mu gihe 15% by’abagabo ari bo bigiraho ingaruka.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button