Niba umwana wawe akubwira ko adashonje, ugomba kumutega amatwi kuko ni we ubwe uba azi uko yiyumva. Ntukamuhatire kurya kabone nubwo yaba nta kintu na kimwe yafashe, ariko ugomba gusuzuma igipimo cy’inzara afite uko kingana.
Ni byiza kumusobanurira ko ubwo atariye, agomba kuza kurya ikindi gihe uri bubimuhere. Agomba kumenya ko ari wowe umugenera igihe cyo kurya atari we. Mu byo uza gutegura nyuma, ugomba gushyiraho imbuto ziteguye neza kandi zuzuye intungamubiri. Igihe akomeje kwanga kurya, uzamubwira arye kuri izo mbuto gusa.
Kugira ngo umwana wawe aze gushaka kurya, ni byiza ko nyuma yo gufata za mbuto hanyuramo igihe nibura cy’amasaha 2 ukabona kongera kugira icyo umuha.
Ikintu ugomba kwitondera gishobora gutuma umwana akubwira ko adashonje mu gihe cyo kujya ku meza, ni uko ashobora kuba aryagagura igihe n’imburagihe. Ujye ucunga urebe niba nta tuntu two kurya baba bagiye bamuha buri kanya kuko bene utwo dutuma atagira igihe cyo kumva ashonje ku buryo yafata igaburo rihagije mu gihe cyagenwe.
Iyo bibayeho igihe kinini byaba byiza ubajije muganga kugira ngo hamenyekane impamvu umwana adakunda kurya.