Ubuzima

Uko wagira mu nda hatoya

Mukamusoni Fulgencie, May 4, 2023

Hari abagabo cyangwa abagore usanga bafite mu nda hanini, bamwe bikababangamira kuko usanga hari umwenda runaka batabasha kwambara. Hari uburyo rero bushobora kugufasha kugira ngo mu nda yawe hagabanuke.

 Kugenda n’amaguru rero ni kimwe mu bintu byagufasha kugira mu nda hato : Kugenda n’amaguru kandi wihuta buri munsi byibura ugakora urugendo rungana na kilometero 6 ku isaha, kandi wabibasha ukagenda unavuga kugira ngo wongere umwuka. Ibi byagufasha kujya ku murongo kandi bikanakurinda ibindi bibazo nko gutumba, impatwe (constipation), ibibazo by’igogorwa ry’ibiryo cyangwa kumva umerewe nabi mu nda igihe umaze kurya.

Hari ababangamirwa no kugira mu nda hanini

Ikindi wakora ni ukwitsirima byoroheje ku nda (automassage) : Ufata amavuta y’ubuto (huile végétale) maze ukajya uyatsirima ku nda buhoro buhoro, ugenda  uzenguruka  nk’uko urushinge rw’isaha ruzenguruka. Uzenguruka byibura inshuro 60 kandi ukajya ubikora buri gihe mbere yo kuryama nijoro.

Gerageza kandi guhitamo isaha ugomba kuryamiraho kandi unahitemo isaha idahinduka ugomba kujya ukarabiraho buri gihe nijoro mbere y’uko ujya mu buriri.

https://www.femininbio.com

Related Articles

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button