Ibindi

Uko wakwirinda iminkanyari

Mukam

Abantu batari bake usanga baba batifuza kugaragaza ko bashaje kabone n’ubwo baba bageze mu za bukuru. Kugira ngo ugire uruhu rwiza rero ugomba gufata indyo ifite intungamubiri zituma uruhu rwawe runoga.

Nk’uko byavuzwe na Dr Marie-Pierre Hill-Sylvestre; inzobere mu kuvura indwara z’uruhu, “uruhu rukeneye  imirire ishyitse ndetse n’imibereho myiza”.

Ni ngombwa guhitamo ibiryo bikungahaye kuri vitamin hamwe n’imyunyungugu irwanya ibihumanya, ukita cyane ku binyamavuta kandi ukirinda ibifite isukari y’ikirenga kugira ngo uhangane n’ikibazo cy’ubusaza. Gutohagira k’uruhu biterwa n’ibyo tunywa. Ni byiza kunywa byibura litiro imwe kugeza kuri litiro imwe n’igice ku munsi, kunywa “thé vert” cyangwa “thé noir” kubera ko bikungahaye ku bisohora imyanda mu mubiri.

Ushobora kwita ku buzima bwawe maze ugahorana uruhu rutohagiye

Nta bushakashatsi bwigeze bugaragaza imirire idasanzwe yabasha guhashya iminkanyari, ariko uko umuntu agenda akura, uruhu rugenda  ruhura n’ibirwangiza nko  kwiyanika ku zuba, kunywa itabi ndetse n’ikirere ubwacyo bituma uturemangingo tw’uruhu dusaza.

Src: https://www.santemagazine.fr/

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button