Imyitozo ngororamubiri ifite akamaro kanini cyane ku buzima bwacu, kuko ituma ingingo zose z’umubiri zikora neza, bikarinda umuntu ibyago byo gufatwa n’indwara zitandura.
Umunyamakuru wa mamedecine.com yaganiriye n’umurwayi wa diyabete nk’imwe mu ndwara zitandura, avuga icyo gukora siporo byamufashishe, ati: “diyabete nyimaranye imyaka 15, kuva natangira gukora siporo nk’uko muganga yabinkanguriye, numvise mu mubiri wanjye hajemo impinduka nziza, nkumva mfite imbaraga kurusha mbere”.
Undi utarafatwa n’indwara zitandura yagize ati: “mu busanzwe nkunda gukora siporo kuko bituma mpora numva merewe neza mu mubiri. Iyo ntabonye uko nkora siporo numva mbuze ikintu mu mubiri”.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura muri RBC; Dr Ntaganda Evariste yagize icyo avuga ku kurwanya izo ndwara. Yagize ati: “indwara zitandura cyane cyane izo dukunze gukurikirana ni nk’indwara z’umuvuduko w’amaraso (hypertension), indwara z’umutima, diyabete n’indwara zo mu buhumekero. Umuntu ufite umubyibuho ukabije aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara zitandura. Kudakora imyitozo ngororamubiri bituma umubiri ugenda wangirika gahoro gahoro. Twavuga nko kuba bituma amagufwa adakomera nk’uko asanzwe akomera, nk’ubuhumekero ntabwo umubiri ubasha kwakira umwuka uko bikwiye bigatuma umuntu agera aho ananirwa no guhumeka ndetse n’umutima ugeraho ukananirwa gukora neza kubera kudakora imyitozo ngororamubiri”.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima “OMS” ryo rivuga ko 71% by’impfu zibarurwa ku isi buri mwaka, ziba zatewe n’indwara zitandura, zihitana ubuzima bw’ abarenga miliyoni 18 buri mwaka. 85% by’abafite izo ndwara ni abo mu Bihugu bikennye, birimo ibyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ari naho u Rwanda ruherereye.