Akenshi iyo abantu babana ntihabura ibyo batabasha kumvikanaho ku buryo rimwe na rimwe bivamo no gutongana, ugasanga umugabo n’umugore barakaranyije.
Hari icyo ugomba gukora igihe uwo muri kumwe yarakaye kugira ngo bitaza kuba birebire bikaba byabyara ikintu kitari kiza hagati yanyu. Urubuga “Relations Harmonieuses” ruratanga inama kuri bimwe mu byo ukwiye kwifashisha mu gihe nk’icyo.
- Guceceka
Impamvu ukwiye kubanza guceceka igihe ubonye uwo mwashakanye atangiye kukuka inabi, ni uko burya iyo umuntu yarakaye aba ameze nk’umufuka wuzuye. Umufuka wuzuye rero, ntabwo wawongeramo ibindi bintu kuko bitabona aho bijya. Uvuga nabi cyangwa utongana ni nk’aho aba avana muri wa mufuka ibyari biwuzuyemo.
Icyo ukora rero, ni uguceceka, ukamutega amatwi, ukamwereka ko urimo kumwumva kuko umuntu warakaye aba akeneye kumvwa. Iyo wacecetse ahita abona ko urimo kumwumva bigatuma atuza.
- Kumubaza witonze
Iyo wumva ari ngombwa kumubaza impamvu yakurakariye, ni byiza kumubaza witonze, utamuhutaza, mbese wacishije make. Urugero, ushobora kumubaza uti: “Byagenze bite? Nsobanurira neza,…” Ibi bituma acururuka akakubwira icyatumye akurakarira. Iyo umaze kumenya impamvu yabyo, birumvikana uhita wumva niba amakosa ari ayawe cyangwa se niba urengana. Iyo urengana umubwira mu kinyabupfura ko urengana, ndetse waba ufite amakuru ahagije ku byo akubwiye. Ukamusobanurira ibyo ari byo.
- Gusaba imbabazi
Mu gihe usanze wakoze amakosa akaba ari byo byarakaje mugenzi wawe, ukwiye kumusaba imbabazi. Icya mbere ni ukwemera ko wakosheje, ugaca bugufi, ukamubwira ko ugiye gukora uko ushoboye niba hari ibyo ugomba gukemura ukabikemura, niba ari ibyo utazasubira gukora nabyo ukabimubwira. Ntugomba kumwiyemeraho cyangwa kwiremereza ndetse no kwivumbura kandi wakosheje, kuko ibyo byatuma uburakari bwe bufata indi ntera, nuko rukabura gica.
Yanditswe na Mukamusoni Fulgencie