Umuco

Umugore agira inzara ntagira inzigo

Yanditswe na Mukamusoni Fulgecie, ku wa 15 Werurwe 2023

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca bashaka kumvisha abandi ko abagore ari abantu beza, nyamara ubukene bukaba aricyo kintu kimwe rukumbi gituma bahemuka. Uyu mugani uhuje amateka n’undi wasohotse mu gitabo cy’Ibirari by’Insigamigani ugira uti: “Ucyenze rimwe ntaba akimaze”. Imvano yawo ni umugore witwa Gasharankwanzi ka Bureshyo wa Gishubi cya Muganza mu Rukoma, mu kinyejana cya cumi n’umunani (1746-1822).

Uwo Gasharankwanzi yari umugore wa Rugaju rwa Mutimbo, akaba mwene Bureshyo w’Umunyiginya wo mu nzu y’Abenegitore. Mbere y’uko arongorwa na Rugaju, yari yarabanje gusabwa n’umuhungu witwa Gatitiba w’Umwega wo kwa Gihinira. Igihe cyo gutebutsa kigeze, ababyeyi ba Gatitiba bajya gusubiza imisango yo gutebutsa kwa bamwana wabo Bureshyo, kugira ngo umuhungu wabo ashyingirwe. Abasaza bamaze gucoca imisango, bahamya igihe Gatitiba azaza kurongorera kwa sebukwe kuko byari ugutahira. Ubusanzwe hambere iyo umuntu yakwaga yakubitiragaho no gutahira, bikaba ikimenyetso cy’uko adaherewe ubuntu cyangwa adatenze.

Iminsi igeze Gatitiba bamuha abakwe baramuherekeza, ajya kurongora butahire. Bageze kwa sebukwe babereka urugo azatahiriramo, barabakira babaha inzoga baranywa. Bageze mu matarama babwira Gatitiba ajya kurongora. Ararongora, barara mu bukwe buracya babwirirwamo. Bigeze mu gicamunsi bajya kumara amavuta. Ageze ku buriri Gasharankwanzi ntiyamukiranya; aramureka amara amavuta ntakwikubaganya. Gatitiba abibonye gutyo bimubera ibibazo arinjirirwa, agira uburakari. Arasohoka abwira abo bazanye ati: “Ntimunsiga turajyana”! Bati: “Ku mpamvu ki?” Araterura ati: “Hari aho mwumvise umukobwa wemera kuryamana n’uwarongoye batabanje gukirana”? Abandi bati: “Ahari ubanza hari icyo yakwikuriragamo”.  Bati: “Ni koko tujyane”!

Bashyira nzira basubira iwabo. Babonye abakwe bagarukanye na Gatitiba barumirwa! Barabicaza maze babaza ikigaruye Gatitiba abandi na bo barabibasobanurira, baremera ntibarushya bahendahenda Gatitiba ngo asubireyo. Gatitiba bamusabira ahandi ararongora. Gasharankwanzi yigumira iwabo ariko akaba umukobwa mwiza byarenze urugero. Bukeye rero nibwo bamurangiraga Rugaju rwa Mutimbo umwe wari umutoni wa Yuhi Gahindiro maze aramurongora. Yabanje kumureshya kuko yari ikirongore, baratebutsa aramusumbakaza. Amaze kugerayo, Rugaju amuha urugo rwe rw’i Bunyonga ho mu Gishubi. Urwo rugo rukaba ari rwo ise wa Gatitiba yahakwagamo kuko yari umwozi wo kwa Rugaju.

Biba aho bishyize kera Gihinira se wa Gatitiba atahirwa n’igihe, yohereza umuhungu we ngo ajye kugifata. Gatitiba abyumvise agira umususu kuko agiye guhakwa na Gasharankwanzi kandi yaramubenze umunsi yamurongoyeho! Ariko kubera amategeko arabyemera, agenda aseta ibirenge ajyayo. Agezeyo, ajya mu muhango wabo w’abozi; ajya mu mata. Gasharankwanzi amubonye ntiyamugirira inzika ahubwo aramukunda cyane. Gatitiba ariko we ntibyigeze bimunyura ahubwo yahoranaga umususu.

Bukeye Gasharankwanzi ateranya abantu bose bo mu rugo, abozi, abanyagikari, abanyanzoga ndetse n’abaja. Bose bamaze guterana ahamagaza Gatitiba amwicaza aho araterura ati: “ Gatitiba ko mbona ukorana imirimo yawe umususu, aho ntutekereza ko nkwanga kuko wambenze wandongoye iryo joro? Wacyenze rimwe ntiwakimara cyangwa ngo ukijyane iwanyu; none shira ubwoba uhakwe nk’abandi! Dore n’inka nguhaye uhumure sinzakwangira icyo”! Abari aho bose baraseka ariko kandi bashima Gasharankwanzi.

Nuko guhera ubwo Gatitiba ashira ubwoba ahakwa neza nk’abandi nta mususu. Gasharankwanzi na we aramukunda koko ndetse aramutonesha bigera no hanze; abantu barabishima, barabikurakuza kugeza babikurijeho umugani baca bagira bati: “ Abagore bagira inzara ntibagira inzigo”! Ubwo baba bavuga ko nta bubi bw’abagore iyo barinzwe ubukene n’inzara nka Gasharankwanzi.

Abagore bagira inzara ntibagira inzigo: Abagore ni abantu beza, baba babi iyo batewe n’ubukene.

 

Imvano: Amateka y’u Rwanda mu murage w’insigamigani nshya Igitabo cya 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button