Abagore

Umukobwa ufite “Company” y’ubwubatsi muri Sudani y’Amajyepfo aratinyura bagenzi be

March 8, 2024

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Werurwe umwaka wa 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, bamwe mu bakobwa n’abagore batanze ubuhamya butandukanye berekana ko gukora imyuga nk’iy’abagabo byabateje imbere bityo bakaba bafite imibereho myiza, banasaba bagenzi babo gutinyuka.

Ndamukunda Ebenezer ni umukobwa ukiri muto, avuga ko kuba yarahawe amahirwe nk’aya basaza be, akajya kwiga imyuga yiganjemo abagabo, ubu byatumye abasha kuba afite ikigo cy’ubwubatsi muri Sudani y’Amajyepfo.

Yagize ati: “Ndi umwe mu bakobwa n’abagore 5 boherejwe muri Amerika kwiga imyuga yiganjemo abagabo mu mwaka wa 2022. Ni gahunda yitwa “Take Women” aho buri mwaka igihugu cyohereza abagore n’abakobwa  muri “Company” ifite imyuga yiganjemo abagabo, kugira ngo bigire ku bagore n’abagabo bahakorera maze bazagaruke bateze imbere igihugu cyabo.”

Yakomeje agira ati: “Muri kaminuza nize ubwubatsi, mu gusoza kaminuza nkora imenyerezamwuga (stage) muri “Company” ikora ubwubatsi, nyuma y’amezi 3 ngaruka kwiga. Hashize umwaka ndangije kwiga, umuntu yarampamagaye ambwira ko yambonye ahantu nakoreye imenyerezamwuga (stage), anambwira ko yafunguye “Company” y’ubwubatsi kandi bakaba bakeneye “Ingineer” ubifitiye impamyabushobozi. Nahise nitegura ntega indege njya muri Sudani y’Amajyepfo turakorana.”

Arongera ati: “Nyuma y’amezi 3 nari maze kuba inzobere ku buryo noneho nari maze no kumenya neza umushara nkeneye. Nasabye umukoresha wanjye gukuba umushahara yampembaga  inshuro 3,5. Byose yarabyemeye, dukomeza gukorana. Nyuma amasoko amaze kwiyongera, yatangiye kugira ikibazo cy’ibikoresho kuko byagendaga biba bikeya. Nari narizigamye, nuko mfatanyije na murumuna wanjye nshinga “Company” itanga ibikoresho by’ubwubatsi aho muri Sudani y’Amajyepfo, ntangira kwikorera.”

Mu gusoza ubuhamya, Ndamukunda Ebenezer yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda bwabahaye amahirwe nk’aya basaza babo, kandi yashishikarije abana b’abakobwa kwitinyuka no kwigirira ikizere, bakiha amahirwe yo kubigeraho kuko na bo bashoboye.

Nyakubahwa Pereziga wa Repubulika; Paul Kagame, mu ijambo rye yabigarutseho agira ati: “Umugore ni iterambere, iyo uheje umugore uba ugiriye igihugu nabi.”

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika; Paul Kagame

Raporo y’Ikigo k’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) yerekana ko ibarura rusange rya 5 ry’abaturage ryagaragaje ko umubare wa ba rwiyemezamirimo b’abagore ukiri hasi ugereranyije n’uw’abagabo, aho abagore bari ku gipimo cya 6% naho abagabo bangana na 19%.

Muri uyu mwaka wa 2024, Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ufite insanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 30: Umugore mu iterambere.

 

Yanditswe na Mukamusoni Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button