Muri iki gihe abantu benshi bugarijwe n’umunaniro kubera akazi kenshi, imihangayiko no kudasinzira. Ibi byose bituma umubiri utabasha kujya kuri gahunda ihamye. Amahirwe nuko mu bimera byaremwe harimo ibyiza byifitemo ubushobozi bwo kurwanya umunaniro, inkeri na zo zikaba zirimo.
Hari byinshi mu byiza inkeri zibitse kandi bifitiye umubiri w’umuntu akamaro nk’uko afiquefemme.com ibitangaza.
- Vitamin C
Inkeri zikungahaye kuri vitamin C ifasha mu budahangarwa, igatuma kandi habaho ukwiyongera kw’imbaraga mu mubiri. Iyi vitamin dusanga mu nkeri kandi ikungahaye kuri “antioxydant” igira uruhare runini mu kurwanya ibituma umuntu asaza imburagihe. Kubera iyo mpamvu, umuntu unyweye umutobe w’inkeri ku buryo buhoraho aba yongera ubudahangarwa bw’umubiri we kandi akaba yirinze ibibazo by’umunaniro ukabije.
- Vitamini B
Ntabwo mu nkeri habamo vitamin C gusa kuko higanjemo na vitamini zo mu bwoko bwa B. Izi vitamini zigira uruhare mu gutuma umubiri ugira imbaraga biturutse ku byo aba yariye. Ni ukuvuga ko zoroshya itunganywa ry’ibinyamasukari, ibinyamavuta hamwe na poroteyini, bigafasha umubiri kubona imbaraga ziba zikenewe kugira ngo ukore neza.
- Isoko y’amazi
Kubura amazi mu mubiri ni kimwe mu bitera umunaniro ukabije, kuko umubiri ukenera amazi ahagije kugira ngo ubashe gukora neza. Igihe rero unyoye umutobe w’inkeri, uba urimo kuvomerera umubiri wawe bityo ukagubwa neza.
Mu gihe umuntu afashe ifunguro hanyuma akarenzaho n’umutobe w’inkeri, aba ahaye umubiri we ubushobozi bwo kurwanya umunaniro.
Ibi byagarutsweho n’abanditsi Gaignard, E., & Mathias, X. (2023) mu gitabo bise “Plantes médicinales au balcon: Faites pousser vos remèdes du quotidien. Fleurus.”, bavuga ko inkeri ndetse n’umutobe wazo ari ntagereranywa igihe umuntu ari mu mihangayiko (stress), ananiwe, ahunyiza cyangwa se arwaye inkorora.