Urubobi ni rwiza cyane ku rwego mbonezamirire kuko rugira amavuta make ndetse na karoli nkeya, ahubwo rukaba rukungahaye kuri poroteyine, fibure na omega-3 bifasha mu kurwanya “cholesterol” mbi iba iri mu mubiri.
Mu bice by’iburasirazuba bw’isi, urubobi ni imboga ziribwa cyane kandi ngo zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye, bityo zikaba zifitiye ubuzima bw’abantu akamaro kanini. Urubobi kandi hari aho rukoreshwa muri “yaourts”, muri bombo (bonbons) ndetse no muri “ice-ream”. Ni inkuru dukesha bienmanger.com.
Urubobi rugira imyunyu-ngugu nka sodium, potasiyumu, calcium na iyode kimwe na vitamine nka C na vitamine B12. Urubobi kandi rugira uruhare mu gukumira kanseri zimwe na zimwe bitewe n’uko rwibitsemo “antioxydants”. Mu rubobi rw’icyatsi n’urutukura habamo “lutein” na “zeaxanthin” ndetse na betakarotene (provitamine A) birinda uturemangingo tw’umuntu kwangirika biterwa no guhangayika, kumara igihe kinini ku zuba cyangwa guhumeka umwotsi w’itabi. Ibi kandi birinda kandi gusaza, indwara z’umutima ndetse n’iz’imitsi.
Hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi no guha urubobi agaciro (CEVA) cyo mu gihugu cy’Ubufaransa, byagaragaye ko urubobi rutukura rushobora kwifashishwa mu gukumira cyangwa kuvura indwara z’umutima cyangwa iz’amaso.
Urubobi ni ibinyabuzima bifite ubushobozi bwo gukora “photosynthèse” (ikorarwatsi), ibyinshi bikaba biba mu mazi nko mu nyanja, mu byuzi n’ahandi. Muri make ni ibimera ariko ntibigira imizi, uruti, amababi ndetse n’indabyo.
Twifuza guhugurwa bihagije no gukora