Intoryi ni imboga ziboneka ku buryo bworoshye kandi zikaba zifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu nko kurinda ubwoko bwa kanseri zitandukanye.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bigize urutoryi harimo ibirinda kanseri y’ibere. Abashakashatsi basanze intoryi bakunze kwita “imbiringanya” (solenum melongena) zifite ibirinda kwangirika kw’uturemangingo ndetse bikanarinda ukwiyongera kwibibyimba. Ibi rero bivuze ko kuba mu ifunguro rya buri munsi hakongerwamo intoryi bishobora kugira uruhare mu kwirinda kanseri y’ibere.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020 bwagaragaje ko kurya intoryi buri munsi bifasha mu kwirinda kanseri y’udusabo tw’intanga-ngore. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore baryaga intoryi buri munsi, bwagaragaje ko nta byago byo kurwara kanseri y’udusabo tw’intanga-ngore bafite ugereranyije n’abadakunze kuzirya.
Abashakashatsi bashimangiye ko nubwo bifashishije umubare muto w’abagore bakoreweho ubwo bushakashatsi, nyamara byagaragaye ko hari isano hagati yo kurya intoryi no kugabanya ibyago bya kanseri y’udusabo tw’intanga-ngore.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko kurya intoryi buri munsi birinda ibyago bya kanseri y’igifu n’iyo mu muhogo. Abashakashatsi bemeje ko abantu barya intoryi ku kigero gifatika badakunze kugaragaza ibimenyetso bya kanseri y’igifu n’iyo mu muhogo ugereranyije n’abatajya barya intoryi. Ni inkuru dukesha urubuga “Pressesanté”.