Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bumvise umuntu avuga ibyo azi byose, kugeza n’ubwo avuga ibyari byaragizwe ibanga. Ubwo nibwo bagira bati: “Yavuze, avuga n’akarimurori”! Wakomotse ku makuba akomeye ingabo z’u Rwanda zagiriye ahitwa i Murori mu Burundi ahasaga mu mwaka wa 1800 (1746-1822).
Ku ngoma ya Gahindiro u Rwanda rwashyamiranye n’u Burundi igihe kirekire bigeze aho birashyira birarwana, intambara ica ibintu ku mpande zombi. Ariko mbere y’uko imirwano ica ibintu; hari hashize igihe kirekire ingabo z’u Rwanda zitwa Abashakamba zari zishinzwe urugerero rwa Nyaruteja zijya zikozanyaho n’iz’i Burundi zitwa Inzobe zari ku rugerero ruteganye n’urw’Abashakamba ahitwa i Kamigara. Amateka avuga ko bagiye bakozanyaho kenshi ariko ntihagire abatsimbura abandi ku buryo Akanyaru kakomeje kuba ariko kaba urugabano rw’ibihugu byombi.
Byaratinze biza kugera igihe u Burundi bushotora u Rwanda ku buryo u Rwanda rutabashije kwihangana! Icyo gihe ingabo nke z’Abarundi zinjiye mu Rwanda rwihishwa zizanywe n’igikorwa cy’imitsindo zakoreye ku musozi wa Coko muri Nyaruguru. Abarundi bageze i Coko umwe muri bo abangura inkoni ye ayikubita hasi by’imitsindo, maze araniha ati: “Rwanda uzagera he kubura ukurengera”! Abatasi b’ u Rwanda barabimenye maze bajya kubivuga ibwami banavuga ibyo uwo murundi yakoze n’amagambo yavuze! Byarakaje cyane Gahindiro bituma u Rwanda rwiyemeza kuvogera u Burundi rubugabyeho igitero gikomeye! Ubwo bashakaga kwereka u Burundi ko ari bwo bugomba kunihishwa no kubura kirengera!
Igitero u Rwanda rwagabye ku Burundi cyari kigizwe n’ingabo nyinshi ndetse n’abatware benshi cyaratsinzwe ndetse ingabo zihagirira icyorezo gikomeye. Icyo gitero kitazibagirana kiswe “Kumuharuro”, umugaba mukuru wacyo yari Rugaju rwa Mutimbo. Mu ngabo zatabaye, Abashakamba, Uruyange n’Abakemba ni yo mitwe yonyine itarapfushije abantu benshi muri icyo gitero cyo Kumuharuro. Naho indi mitwe y’ingabo yarahatakarije cyane ku buryo uwitwa Nyarwaya Nyamutezi watwaraga ingabo zitwa Nyaruguru ngo yagarukanye abantu batatu gusa abandi bashize.
Bitewe n’uko Gahindiro atabashije kwihanganira icyo cyorezo cy’ingabo ze; yahise agaba igitero cya kabiri agira ngo ahorere igitero cya mbere. Nyamara ariko aho kugira ngo ingabo z’u Rwanda zihore igitero cyabanje, ahubwo zagize icyorezo kirushaho kuba kibi mu ntambara yabereye mu Burundi ahitwa i Murori. Icyo cyorezo cy’i Murori ngo cyabaye kibi cyane kurusha icyo mu gitero cyabanje!
Byongeye kandi muri icyo gitero cya kabiri, noneho Abakemba na bo bagezweho n’ayo makuba. Bavuga ko mu ntambara y’i Murori Kabaka wari umutware w’Abakemba aba yaratashye ari muzima kuko inshuro nyinshi yari yagiye agerageza kwirwanaho akarokoka. Ariko byageze aho yanga gutaha bwa kabiri ingabo zatsinzwe ahitamo kurwana yiyahura maze agwa ku rugamba.
Icyo cyorezo ingabo z’u Rwanda zagize ubwo zateraga u Burundi zibuvogereye, cyaje guhorwa ku ngoma ya Mutara Rwogera ubwo na none u Burundi bwakoraga ikosa ryo gutera u Rwanda buruvogereye mu gitero cyiswe Rwagetana. Icyo gihe Abanyarwanda bishe ingabo zose z’u Burundi zari zateye maze ntihagira n’umwe urokoka! Ibyo byaje kwerekana ko ibihugu byombi bishobora kurwanira ku nkoko gusa, ko nta gishobora gutera ikindi kikivogereye imbere ngo bikigwe amahoro! Nyuma ibihugu byombi byagiye birwanira ku mbibi gusa. Nk’uko Abanyarwanda batigeze bibagirwa ibyabereye mu ntambara y’i Murori; ni nako Abarundi batigeze bibagirwa ibyo baboneye mu gitero cya Rwagetana. Ku bihereranye n’u Rwanda, amateka avuga ko i Murori ingabo z’u Rwanda zahagiriye amakuba ku buryo hari byinshi abayarokotse biyemeje kugira amabanga ntibabivuge! Nyamara ariko ntibyababujije kujya babitekerereza inshuti n’abavandimwe iyo babaga bashyikiranye. Iyo rero babivugaga byose uko byakabaye bakagera n’aho bavuga akaga ingabo z’u Rwanda zaboneye mu ntambara yabereye i Murori; ibyo nibyo byiswe kuvuga byose kugeza n’ubwo uvuga “akari i Murori”!
Kuva ubwo kugeza ubu umuntu wese bashimuje kugeza avuze ibyari byaragizwe ibanga, bavuga ko yavuze byose akavuga n’akarimurori. Ubwo baba bamugereranya n’abo baganiraga mu ibanga akaga ingabo z’u Rwanda zaboneye ahitwa i Murori.
Kuvuga akari i Murori: Kuvuga byose ntugire icyo usiga inyuma.
Imvano: Amateka y’u Rwanda mu murage w’insigamigani nshya Igitabo cya 1